Umunyarwanda yakoze ikoranabuhanga rifasha abahinzi kumenya indwara n’ibyonnyi by’ibihingwa hakiri kare

Umunyarwanda witwa Nkundimana Augustin yashyizeho ikoranabuhanga rishingiye ku Bwenge Buhangano (AI) rifasha abahinzi kumenya ibibazo byibasira ibihingwa no kubona amakuru yabafasha gufata ingamba hakiri kare. Nkundimana ni we washinze ikigo Nyarwanda cyitwa Agric AI, cyibanda ku gukoresha ikoranabuhanga mu guhanga ibisubizo bishobora gufasha guteza imbere ubuhinzi. Iri koranabuhanga amaze imyaka ibiri arikorera, aho yatangiye kuritekerezaho…

Soma inkuru yose

Sesame: Akabuto gato karimo intungamubiri zitandukanye zifitiye umubiri akamaro

Sesame ni utubuto duto dukunze gukoreshwa mu mafunguro atandukanye, tukaribwa twonyine, tukongerwa ku biribwa cyangwa tugakorwamo amavuta. Nubwo utu tubuto dusa n’utudafite uburemere, turimo intungamubiri zitandukanye zishobora kugira uruhare mu mikorere myiza y’umubiri. Mu bigize sesame harimo fibre, poroteyine, zinc, umuringa ndetse n’ibinyabutabire birinda uturemangingo kwangirika, bigatuma iba kimwe mu biribwa bishobora kunganira indyo yuzuye….

Soma inkuru yose