Ese wari uzi ko gukorakoranaho kw’abashakanye bishobora gukomeza umubano wabo ?
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gukorakora buhoro kandi mu buryo bwuje urugwiro ku kuboko k’uwo mwashakanye bishobora gufasha kongera ibyishimo no kugabanya umunabi, ndetse bikaba byagira uruhare mu gukomeza umubano hagati y’abashakanye. Nk’uko Igihe yabitangaje, ubu bushakashatsi bwakozwe n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Károli Gáspár muri Hongrie, bugamije kureba uko gukorwaho n’umuntu umuntu afitanye na we…
