Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gukorakora buhoro kandi mu buryo bwuje urugwiro ku kuboko k’uwo mwashakanye bishobora gufasha kongera ibyishimo no kugabanya umunabi, ndetse bikaba byagira uruhare mu gukomeza umubano hagati y’abashakanye.
Nk’uko Igihe yabitangaje, ubu bushakashatsi bwakozwe n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Károli Gáspár muri Hongrie, bugamije kureba uko gukorwaho n’umuntu umuntu afitanye na we umubano wa hafi bishobora kugira ingaruka ku byiyumvo bye.
Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 110
Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 110, barimo abagabo n’abagore, babanje kubazwa uko banyuzwe n’imibanire yabo.
Abashakashatsi bashushanyije umurongo wa santimetero 10 ku ruhande rw’imbere rw’ukuboko kw’iburyo kwa buri wese mu bitabiriye ubushakashatsi. Uwo murongo watangiraga ku gice gihuza ikiganza n’ukuboko ugana ku nkokora.
Abitabiriye kandi bashyizweho ibikoresho ku gituza byakurikiraga uko imitima yabo itera, kugira ngo abashakashatsi babashe kureba impinduka z’umubiri zishobora kujyana n’impinduka mu byiyumvo.
Abashakanye bakoze ku bakunzi babo mu buryo bwihariye
Mu ntangiriro z’ubushakashatsi, abitabiriye berekwaga amafoto agamije kubashyira mu bihe by’umunabi.
Nyuma yaho, bamwe bakozwe ku kuboko n’abo bashakanye hakoreshejwe uburoso bworoshye, ku muvuduko wa santimetero eshanu ku isegonda, mu gihe cy’iminota itatu.
Abandi bakozwe ku kuboko n’umushakashatsi, mu gihe itsinda rya gatatu ryarebaga amaboko yabo gusa nta muntu ubakoraho.
Ibyishimo byiyongereye ku kigero cya 40% kugeza kuri 50%
Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byagaragaje ko abagabo n’abagore bakozweho n’abo bashakanye bagize impinduka nziza mu byiyumvo, aho ibyishimo byabo byiyongereye ku kigero kiri hagati ya 40% na 50%.
Abandiinduka kandi yagaragaye no ku bantu batari banyuzwe neza n’imibanire yabo.Abakozweho n’abo bashakanye bagaragaje impinduka nziza mu byiyumvo zari hejuru ho amanota 20 ugereranyije n’abakozweho n’abashakashatsi.
Impamvu gukorwaho buhoro bishobora kugira akamaro
Abashakashatsi bavuga ko umuvuduko wa santimetero eshanu ku isegonda wakoreshejwe muri ubu bushakashatsi ushobora kugereranywa n’umuvuduko amababi y’ururabo rwa cherry agenderaho amanuka mu gihe cy’urugaryi.
Batekereza ko impamvu bishobora kugira ingaruka ku byiyumvo ari uko mu ruhu harimo uturemangingo tw’imyakura twitwa C-tactile fibres, dukunda kwakira neza gukorwaho buhoro.
Iyo utu turemangingo twakiriye gukorwaho muri ubu buryo, bishobora gufasha umuntu kumva afite ituze, umutekano ndetse n’isano ikomeye n’umuntu umukozeho.
Bishobora gufasha mu bibazo by’imibanire
Abashakashatsi batekereza ko ubu buryo bushobora kuzagira uruhare mu gufasha abantu guhangana n’ibihe bikomeye by’amarangamutima, harimo no mu bijyanye n’ubujyanama bugenerwa abashakanye.
Nubwo ubu bushakashatsi butavuga ko gukorakora ku kuboko ari umuti w’ibibazo by’imibanire, bugaragaza ko ibikorwa byoroheje byo kugaragaza urukundo no kwita ku muntu bishobora kugira uruhare mu buryo umuntu yiyumva.
Ubu bushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru International Journal of Psychophysiology.











