Uburyo telefoni igutera umuhangayiko n’uko wawugabanya
Mu buzima bwa buri munsi, telefoni zigendanwa zimaze kuba igikoresho cy’ingenzi ku bantu benshi. Kuko zibafasha mu itumanaho, mu kazi, mu myigire, my myidagaduro n’ahandi hatandukanye henshi hatuma ikomeza kubabera iy’ingenzi cyane. Icyakora, uko ikoreshwa ryazo rikomeza kwiyongera, ninako hagenda hagaragara ingaruka ku buzima bwo mu mutwe, zirimo umuhangayiko uterwa n’ubutumwa buhora bwinjira muri telefoni…
