Ikipe yo muri Australia yerekeje mu Rwanda mu rugendo ruhuza umupira w’amaguru n’umuco

Ikipe ya Como-Jannali FC yo muri Australia yatangiye urugendo ruyerekeza mu Rwanda, aho yaje muri gahunda igamije guhuza umupira w’amaguru, ubucuti n’umuco hagati y’urubyiruko rwo muri Australia n’u Rwanda. Iyi kipe yohereje itsinda ry’abantu 30, barimo abakinnyi b’ikipe y’abakobwa batarengeje imyaka 18 (U-18), abatoza, abayobozi n’abandi bayihagarariye. Muri uru ruzinduko, aba bashyitsi bateganyijwe gukina imikino…

Soma inkuru yose

Kwita Izina 2026: Abantu barenga ibihumbi 10 biteganyijwe mu birori byo kwita amazina abana 22 b’Ingagi

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko u Rwanda rwitegura kwakira ibirori ngarukamwaka byo Kwita Izina abana b’Ingagi, aho uyu mwaka hazatangwa amazina ku bana 22 b’Ingagi. Uyu muhango uteganyijwe ku wa 4 Nzeri 2026, ukaba uzitabirwa n’abashyitsi baturutse mu Rwanda no mu bindi bihugu, barimo ba mukerarugendo ndetse n’inshuti z’u Rwanda.RDB ivuga ko hategerejwe abantu…

Soma inkuru yose

U Rwanda Rwongereye Imbaraga mu Kwamamaza Ubukerarugendo Binyuze muri Aston Villa FC

U Rwanda rwongeye gukora indi ntambwe ikomeye mu kwamamaza isura yarwo ku rwego mpuzamahanga, nyuma y’uko gahunda ya Visit Rwanda isinyanye amasezerano y’ubufatanye na Aston Villa FC, imwe mu makipe akomeye akina muri Shampiyona y’u Bwongereza (Premier League). Ni ubufatanye butegerejweho kongera kumenyekanisha igihugu, gukurura ba mukerarugendo, abashoramari ndetse n’abashaka amahirwe y’ubucuruzi. Aya masezerano yatangajwe…

Soma inkuru yose

Visit Rwanda yatangiye ubufatanye bushya na Aston Villa nyuma yo gusoza amasezerano na Arsenal

Visit Rwanda yinjiye mu masezerano mashya y’ubufatanye n’ikipe ya Aston Villa yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bwongereza (Premier League), aho ikirango cyayo kizajya kigaragara ku gituza cy’umwambaro w’iyi kipe. Aya masezerano aje nyuma y’uko ubufatanye Visit Rwanda yari imaze imyaka umunani ifitanye na Arsenal burangiye hasozwa umwaka w’imikino wa 2025-2026. Mu rwego rwo gukomeza…

Soma inkuru yose

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League yongera gushimangira ubufatanye na Visit Rwanda

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashimiye ikipe ya Paris Saint-Germain nyuma yo kwegukana Igikombe cya UEFA Champions League cya 2025/26, anashimangira akamaro k’ubufatanye iyi kipe ifitanye na gahunda ya Visit Rwanda. Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X nyuma y’umukino wa nyuma wabereye muri Puskás Aréna, aho PSG yatsinze…

Soma inkuru yose