Peteroli yongeye guhenda ku isoko mpuzamahanga.

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga byakomeje kuzamuka, bitewe n’ubushyamirane bukomeje gukaza umurego hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran.

Imibare yo kuwa 17 Nyakanga 2026 igaragaza ko igiciro cy’agagunguru ka peteroli cyiyongereyeho amadolari 0,7, kigera kuri 84,3$, nyuma y’izamuka rikomeje kugaragara ku masoko mpuzamahanga.

Mu cyumweru kimwe gusa, ibiciro bya peteroli byazamutseho 12%, ahanini bitewe n’imirwano ikomeje hagati y’impande zombi, zikomeje kugabana ibitero nta ruhande rusa n’urwiteguye gusubira inyuma.

Hagati aho, Minisiteri y’Ingabo ya Qatar yatangaje ko yaburijemo igitero cya misile cyagabwe na Iran, nubwo umwana umwe yakomeretse azize ibisigazwa by’icyo gisasu cyahanuwe.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu (IEA), Fatih Birol, yavuze ko umutekano w’inzira zinyuramo peteroli ukomeje gutera impungenge, cyane cyane mu gihe amakimbirane akomeje gukaza umurego.

Yagize ati: “Dukwiye kugira impungenge, kandi nkiri mu bafite impungenge niba nta gihindutse mu byumweru biri imbere.”

Mu rwego rwo gukomeza gushyira igitutu kuri Tehran, Amerika yatangaje ko yagabye ibitero bishya bigamije guca intege ubushobozi bwa gisirikare bwa Iran. Mu gusubiza, Iran yagabye ibitero ku birindiro by’ingabo za Amerika biherereye mu bihugu bituranye na yo, birimo Jordanie.

Abasesenguzi mu bukungu bavuga ko niba iyi ntambara ikomeje cyangwa se hakabaho izindi mbogamizi ku nzira zinyurwamo peteroli, ibiciro bishobora gukomeza kuzamuka, bikagira ingaruka ku bukungu bw’Isi ndetse no ku biciro by’ibicuruzwa n’ubwikorezi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *