Umugore w’imyaka 34 wo mu Karere ka Gakenke, wakoraga akazi ko gutanga ibiribwa n’ibinyobwa mu kabari, ari mu maboko ya Polisi y’u Rwanda akekwaho kwica umugabo w’imyaka 50 wari mucoma, amukubise icupa nyuma y’ubushyamirane bwabereye mu kabari.
Ibi byabereye mu Murenge wa Ruli mu ijoro ryo ku wa Kane, ahagana saa mbili z’ijoro (20h00), aho amakuru y’ibanze agaragaza ko habaye amakimbirane hagati y’aba bombi, bikarangira umwe ahasize ubuzima.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi, yemeje aya makuru, avuga ko ukekwaho icyaha yahise atabwa muri yombi ndetse iperereza rikaba ryaratangiye kugira ngo hamenyekane icyabaye n’impamvu nyakuri yateye ubwo bushyamirane.
Yagize ati: “Ni byo koko uriya mugore uri mu kigero cy’imyaka 34 yafashwe arafungwa akekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umugabo w’imyaka 50 wari mucoma. Iperereza ryahise ritangira ku cyateye uku gushyamirana.”
Polisi yavuze ko iperereza rizagaragaza uko ibyabaye byagenze n’uruhare rwa buri wese muri uru rupfu.
Amakuru yamenyekanye avuga ko mbere y’urupfu rw’uyu mugabo, yari yafashe icyuma ashaka kugitera uwo mugore, na we akikinga akoresheje icupa. Iryo cupa ryaramenetse, bikekwa ko ari ryo ryakoreshejwe rikamukomeretsa bikamuviramo urupfu. Ibi ariko biracyari mu iperereza.
Polisi yongeye kwibutsa abaturage kwirinda urugomo no gukoresha ibisindisha mu buryo bukabije, kuko akenshi ari byo bikurura amakimbirane ashobora kuvamo ibyaha bikomeye nko kwicana.
Kugeza ubu, uwo mugore afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruli, mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Ruli kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa.











