U Rwanda rwatangije umushinga mushya wo kubaka umuturirwa uzaba umwe mu muremure kandi w’igezweho mu gihugu, witwa “Parklane Tower”, uzuzura utwaye miliyoni 62.5$ (arenga miliyari 90 Frw).
Iyi nyubako izaba igizwe n’amagorofa 19, ikazubakwa mu Karere ka Gasabo, hafi ya Kigali Convention Centre na Kigali Heights. Uyu mushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa nk’uko bigaragara mu nyandiko yashyizwe ahagaragara n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) muri Gashyantare 2025.
RDB ivuga ko Parklane Tower izaba igenewe ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye, harimo ibiro, amaduka n’ibindi bikorwa bizafasha guteza imbere ubukungu bw’Umujyi wa Kigali.
Imirimo yo kubaka iyi nyubako iri gukorwa n’ikigo Parklane Group, kizwi mu bikorwa mpuzamahanga by’ishoramari mu by’ubwubatsi.
Mu Gashyantare 2025, ikigo Advanced Construction Technology Services (ACTS) cyasoje gupima ubutaka aho iyi nyubako izubakwa. Iki kigo kizwi cyane kuko cyigeze gukora ku mishinga minini nka Doha Metro, Riyadh Metro, King Abdulaziz Airport muri Arabie Saudite, ndetse n’inyubako ya Norrsken House Kigali n’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera.
Parklane Tower iri mu mishinga ikomeye u Rwanda ruri gushyira imbere mu rwego rw’ubwubatsi, kimwe n’indi nka Kigali Innovation City, Vision City II, na Inzovu Mall, izafasha guteza imbere isura nshya y’Umujyi wa Kigali nk’ihuriro ry’ishoramari n’ikoranabuhanga muri Afurika.





















