Minisitiri Nduhungirehe yasubije Tshisekedi washinje u Rwanda gushaka kwigarurira igice cya RDC

Yisangize abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yasubije Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nyuma y’uko amushinje ko u Rwanda rufite umugambi wo kwigarurira igice cy’igihugu cye, ashimangira ko ahubwo ari umuryango wa Tshisekedi ushaka kwigwizaho umutungo kamere wo muri Katanga.

Perezida Tshisekedi yari yavuze ibi ubwo yavugaga n’Abanye-Congo baba mu Misiri ku wa 2 Ugushyingo 2025, aho yemeje ko u Rwanda rushaka uburasirazuba bwa RDC kubera ubutaka burumbuka n’amabuye y’agaciro ahari.

Minisitiri Nduhungirehe kuri 3 Ugushyingo 2025, yamusubije agira ati:

“Niba narakurikiye amakuru neza, umuryango wa Tshisekedi ni wo ushaka ‘komeka’ umutungo kamere wo muri Katanga mu isanduku yawo.”

Perezida Paul Kagame we yigeze gusobanura ko u Rwanda rudashishikajwe n’ubutaka cyangwa umutungo wa Congo, ahubwo rufite inyungu mu kubungabunga umutekano w’igihugu cyarwo, ari na yo mpamvu rwubatse ingamba zikomeye zo kurinda umupaka.

Mu ijambo yavuze muri Werurwe 2025, Kagame yavuze ko ibihugu byinshi byo hirya no hino ku isi ari byo bishishikajwe n’amabuye y’agaciro ya Congo, ati:

“Iyo urebye ku rutonde rw’ibigo byose byo ku migabane itandukanye, u Rwanda rwaza ku mwanya wa 100. Si twe turajwe ishinga n’amabuye y’agaciro ya Congo.”

Ibi bije mu gihe umuryango wa Perezida Tshisekedi, cyane cyane umuvandimwe we Christian Tshisekedi, ushinjwa kwijandika mu bujura bw’amabuye y’agaciro ya cuivre na cobalt mu Ntara ya Katanga, by’umwihariko mu karere ka Lualaba.

Abatuye muri Katanga batangaje ko kuva mu 2019 “iyi ntara yabaye isanduku y’amafaranga y’umuryango wa Tshisekedi”, bavuga ko hari abasirikare bo mu mutwe urinda abayobozi bakuru (GR) boherejwe mu birombe kugira ngo birinde “ubujura bwemewe n’ubutegetsi.”

Umunyamategeko Me Bernard Maingain watangiye gukurikirana iki kibazo yatangaje ko agiye kuregera ubutabera bwo muri RDC no mu Bubiligi, kuko bamwe mu bavugwa mu bujura bafite ubwenegihugu bw’ibihugu byombi.

Yagize ati:

“Ibimenyetso turabifite: harimo imibare, inyandiko n’amakuru agaragaza ibyaha bya ruswa, kunyereza umutungo no gukoresha amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”

Minisitiri w’Ubutabera wa RDC, Guillaume Ngefa, nawe yemeje ko iperereza ryakozwe na komisiyo ishinzwe kurwanya ibyaha mu bucukuzi ryagaragaje abasivili, abasirikare n’abapolisi bajanditse muri ubu bujura, kandi yasabye ko bose bakurikiranwa hatitawe ku bwenegihugu cyangwa amapeti bafite.

Kugeza ubu ariko, ntibiramenyekana niba bamwe mu bavugwa bo mu muryango wa Tshisekedi bari ku rutonde rw’abashobora gukurikiranwa.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *