Hamas yashyikirije Israel umurambo w’Umunya-Tanzania wiciwe mu gitero cya 2023

Yisangize abandi

Israel yatangaje ko yabonye umurambo wa Joshua Loitu Mollel, umusore w’Umunya-Tanzania w’imyaka 21, wishwe mu gitero cya Hamas cyo ku wa 7 Ukwakira 2023.

Itangazo ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Israel ryemeje ko nyuma yo gusesengura imirambo, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yamenyesheje umuryango wa Mollel ko umurambo we wagejejwe muri Israel.

Ingabo za Israel zavuze ko Mollel ari umwe mu mirambo 22 Hamas yashyikirije Israel ku wa 5 Ukwakira 2025, hashingiwe ku masezerano yo guhagarika imirwano yashyizweho umukono ku wa 10 Ukwakira, ku bufatanye na Perezida Donald Trump. Muri iyo mirambo harimo Abanya-Israel 19, Umunya-Thaïlande umwe, Umunya-Nepal umwe n’Umunya-Tanzania Mollel.

Mollel yari atuye mu gace ka Kibbutz hafi y’umupaka wa Gaza, aho yiciwe. Yari yageze muri Israel muri Nzeri 2023 mu mahugurwa y’ubuhinzi nyuma yo kurangiza amasomo muri Morogoro Agricultural College muri Tanzania.

Se yavuze ko umuhungu we yari “umwana wicisha bugufi, ukunda umurimo we kandi wubaha,” ndetse akaba yari imfura mu bana batanu.

Mu gitero cya Hamas cyahitanye Mollel, abandi banyeshuri babiri b’Abanya-Tanzania bari kumwe na we bararashwe, umwe arapfa undi arokoka.

Israel ikomeje gushinja Hamas gutinza gutanga imirambo y’abaturage, mu gihe uyu mutwe uvuga ko bigoranye kuko benshi bari munsi y’inyubako zaguye muri Gaza, kandi isaba ubufasha bw’abahuza mpuzamahanga na Croix-Rouge mu gushakisha iyo mibiri.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *