Gen (Rtd) Fred Ibingira, umwe mu basirikare bakuru bayoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda, yavuze ko mu gihe igihugu cyaba gitewe, abasirikare bose bari mu kiruhuko cy’izabukuru biteguye kongera gufata intwaro bagasubira ku rugamba kurengera ubusugire bwacyo.
Yabitangaje ku wa 8 Ugushyingo 2025, mu nama ya 18 ya Unity Club Intwararumuri, aho yashimangiye ko nta mwanzi ushobora kubakura mu ndake igihe baba bahagaze ku mipaka y’igihugu.
Ati: “Mu gihe igihugu cyaba gitewe, Umugaba Mukuru w’Ingabo yaduhamagara tukajya ku mipaka yose y’igihugu. Mu masaha umunani cyangwa 10 twaba turi ku mirimo. Bariya bato bakajya kurwana hanze, natwe tukarinda igihugu imbere, kandi ntawadukuramo mu ndake.”
Yasobanuye ko bitandukanye n’urubyiruko rushobora guhunga umuriro w’umwanzi, abasaza bo batagira iyo bajya kuko baba biteguye gupfira aho bari. Ati: “Iyo ugeze mu ndake nk’umusaza, uzi ko utakwihisha cyangwa ngo wiruke, niyo mpamvu turwana kugeza ku ndunduro.”
Gen Ibingira yagarutse ku bakoresha imbuga nkoranyambaga batuka Umukuru w’Igihugu, avuga ko ibyo ntacyo bizageraho kuko “izo ari zo mbaraga bafite zonyine.”
Yashimiye ubuyobozi bwa Perezida Paul Kagame, avuga ko ari bwo bwatumye igihugu kiba cyiza kandi gikomeye. Ati: “Afande yaduhaye umurongo, aduha icyerekezo, atwigisha kurwana no kwihangana. Ni we muntu ukwiye igihembo ku Isi, n’iyo itakimwima, Imana izakimuha.”
Yibutse ko Paul Kagame yemeye kuva aho yari ari muri Amerika akaza kuyobora urugamba rwo kubohora igihugu, nyuma y’urupfu rwa Gen Maj Fred Gisa Rwigema, kandi ibyo byahinduye byinshi mu mikorere y’ingabo za RPA.
Gen Ibingira yavuze kandi ko nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, ingabo zahagaritse ibikorwa byo kwihorera ku bashinjwaga kugira uruhare muri Jenoside, kubera amategeko n’indangagaciro zashyizweho na Perezida Kagame.
Mu Kanama 2023, Perezida Kagame yashyize Gen Fred Ibingira, Gen James Kabarebe na Lt Gen Charles Kayonga mu kiruhuko cy’izabukuru, nyuma y’imyaka myinshi bakorera mu gisirikare cy’u Rwanda.





















