Nestlé irashinjwa kugurisha ‘Cerelac’ zifite isukari nyinshi ku masoko ya Afurika

Yisangize abandi

Imiryango irengera uburenganzira bw’abana yasabye Nestlé yo mu Busuwisi kwisobanura ku birego byo kurenga ku mabwiriza mpuzamahanga y’imirire, ikagurisha ibiribwa by’abana birimo isukari nyinshi muri Afurika.

Raporo nshya ya Public Eye yasohotse ku wa 18 Ugushyingo 2025, yerekana ko mu bipimo byafashwe kuri ‘Cerelac’ ziguzwe hirya no hino muri Afurika, hejuru ya 90% byazo byagaragayemo isukari yongerwamo. Ibi binyuranye n’ibicuruzwa bya Cerelac bigurishwa mu Busuwisi, u Budage n’u Bwongereza, byo bitongerwamo isukari.

Ubu bushakashatsi bwakozwe ku bufatanye n’imiryango itegamiye kuri leta yo muri Afurika, aho hafashwe ibisubizo ku bicuruzwa hafi 100 byavuye mu bihugu 20, bikajyanwa gupimwa mu kigo cy’u Bufaransa cya Inovalys.

Raporo isohotse ikurikira ibaruwa yohererejwe Umuyobozi Mukuru wa Nestlé, Philipp Navratil, n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku biribwa bihabwa abana (IBFAN) hamwe n’indi miryango 19 yo mu bihugu 13 bya Afurika. Bagaragazaga ko abana bo ku migabane yose bakwiye kubona indyo yuzuye kandi ihuriweho, hatitawe ku gihugu bakomokamo cyangwa ku ruhu rwabo.

Mu kwezi kwa Werurwe, Ikigo cya CDC cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyari cyatangaje ko abana bato badakwiye guhabwa imfashabere irimo isukari yinyongera, kigaragaza ko indyo yabo igomba kuba igizwe n’intungamubiri, aho gukubiyemo ‘calories’ ziturutse ku isukari. Na OMS yasabye ibihugu byose kugabanya isukari mu biribwa, kubera ingaruka mbi zirimo umubyibuho ukabije n’indwara zitandura nka diabète.

Ku rundi ruhande, Nestlé yongeye guhakana ibi birego, ivuga ko Cerelac zigurishwa muri Afurika zubahiriza ibisabwa byose kandi zongerwamo intungamubiri zigamije guhashya imirire mibi. Ikigo cyavuze kandi ko ibicuruzwa 97% bitarimo isukari yongerwamo bimaze kugera ku masoko, kikiteze kugera ku 100% mbere y’uko umwaka wa 2025 urangira.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *