Abagore benshi ku Isi bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abashakanye

Yisangize abandi

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryagaragaje ko abagore barenga miliyoni 830 ku Isi bakozweho ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abashakanye nibura inshuro imwe mu buzima bwabo. OMS ivuga ko umugore umwe kuri batatu bashatse ku Isi yaba yarahuye n’iri hohoterwa, kandi mu 2024 gusa, abagore bagera kuri miliyoni 316 bari hejuru y’imyaka 15 bakozweho.

Imibare y’imyaka 20 ishize igaragaza ko iri hohoterwa ritagabanutse cyane, ryagabanyutse gusa ku kigero cya 0,2%. Umuyobozi Mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko ihohoterwa rikorerwa abagore ari ikibazo gihoraho kandi gikwiye guhabwa agaciro, kuko ritagaragazwa nk’ikibazo gikomeye mu bihugu byinshi.

Ibihugu bimwe bifite ikibazo gikomeye harimo Bangladesh (48,9% by’abagore bahohotewe n’abashakanye), Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (48,5%), u Burundi (46,6%) na Uganda (46,1%). Mu Rwanda, NISR ivuga ko 37% by’abakobwa n’abagore bafite imyaka hagati ya 15 na 49 bakozweho ihohoterwa rishingiye ku gitsina, naho muri abo bashatse, 46% barahuye n’abo bashakanye.

Kuva tariki ya 25 Ugushyingo kugeza ku ya 10 Ukuboza, ku Isi hose hazizihirwa iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa. U Rwanda rwifatanyije n’iyi gahunda kuva mu 1990, rukanashyira ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu byaha bihanwa n’amategeko kuva mu 2008. Mu 2009, hatangijwe ibigo bizwi nka ‘Isange One Stop Center’ kugira ngo abafashwe n’abarikorewe bahabwe ubufasha bwihuse mu gihugu hose.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *