Israel igiye gufungura Ambasade muri Somaliland

Somaliland
Yisangize abandi

Nyuma y’iminsi mike Israel itangaje ko yemeye Somaliland nk’igihugu, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wayo, Gideon Saar, yagiriye uruzinduko rwa mbere muri Somaliland ndetse anatangaza ko bagiye kuhafungura ambasade mu minsi iri imbere.

Leta ya Somalia isanzwe ifata Somaliland nk’intara yayo yahise yamagana urwo ruzinduko rwa Israel, ivuga ko ari ukwivanga mu bibazo by’imbere mu gihugu cyayo bitayireba.

Ibiro Ntaramakuru AP byatangaje ko ubwo Saar yari ari i Hargeisa mu Murwa Mukuru wa Somaliland, hari amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza indege z’intambara ziguruka hejuru y’uwo mujyi, nubwo bitahise bimenyekana igihugu izo ndege ziturutsemo.

Mu biganiro yagiranye na Perezida wa Somaliland, Abdirahman Mohamed Abdullahi, Minisitiri Saar yavuze ko Israel itazadohoka ku cyemezo yafashe cyo kuyifata nk’igihugu nubwo hari igitutu iri gushyirwaho.

Ati “Twumvise abatunenga n’abatwibasira, ariko nta gihugu na kimwe kizagena abo Israel yemera n’abo igirana umubano mu bya dipolomasi na bo.”

Somaliland yatangaje ko urwo ruzinduko ari intambwe ikomeye mu mubano w’ibihugu byombi, ndetse ko na yo izafungura ambasade muri Israel mu gihe kiri imbere.

Icyemezo cya Israel cyo kwemera Somaliland nk’igihugu mu mpera z’Ukibzoa 2025, ndetse ari na cyo cya mbere cyari kibikoze, cyateje impaka zikomeye ku rwego mpuzamahanga aho Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’ibindi bihugu byinshi byagaragaje ko bidashyigikiye icyo cyemezo.

Byagaragaje ko kwemera Somaliland nk’igihugu bishobora guhungabanya amahoro n’umutekano mu Karere iherereyemo.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zishyigikiye ubusugire bwa Somalia aho Somaliland ikomeza kuba Leta yayo, gusa mbere hari amakuru yavugaga ko Israel na Amerika byaganiriye na Somaliland ku kwakira Abanyapalestine bo muri Gaza ariko Amerika ngo iza kwikura muri iyo gahunda.

Ubusanzwe Somaliland yakolonijwe n’Abongereza ibona ubwigenge mu 1960, iza no kwiyomeka kuri Somalia ku bushake, ariko kubera ibibazo by’umutekano biba muri Somalia yongeye gushaka kwigenga bisesuye.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *