Nyuma yo gushimisha abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Bubiligi, umuhanzi Israel Mbonyi yakomeje urugendo rwe rw’ibitaramo aho yamaze kugera mu gihugu cy’u Budage.
Yageze muri icyo gihugu ku mugoroba wo ku wa 18 Kamena 2026, aho yari aherekejwe n’itsinda rye ry’abacuranzi n’abaririmbyi bamufasha mu bitaramo bitandukanye akomeje gukorera ku mugabane w’u Burayi.
Ibi bibaye nyuma y’igitaramo yakoreye mu Bubiligi ku wa 13 Kamena 2026, aho yanejejwe n’abakunzi be ndetse anashimira ubwitabire bwabo, aboneraho no gutumira abazitabira igitaramo cye cyo mu Budage.
Igitaramo giteganyijwe kubera mu mujyi wa Braunschweig ku wa 20 Kamena 2026, kikazahuriza hamwe abakunzi b’umuziki wa gospel.
Urugendo rwe mu Burayi ntirugarukira aho, kuko azakomereza mu Bwongereza mu mujyi wa Leeds ku wa 27 Kamena 2026, mbere yo kwerekeza muri Sweden ku wa 4 Nyakanga 2026.
Nyuma y’ibi bitaramo byose, azasubira mu Rwanda akomeze imyiteguro y’ibindi bitaramo ateganya gukorera muri Afurika y’Iburasirazuba, ndetse n’igitaramo cye gikomeye cya “Icyambu 5” giteganyijwe ku wa 25 Ukuboza 2026.
Israel Mbonyi akomeje kugaragaza umwihariko mu muziki wa gospel, aho agenda agira izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga.










