Mu gihe hari abantu bavuga ko kubaho badafite uwo bakundana bibaha amahoro n’ubwisanzure, ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko kwigunga cyangwa kubura umubano wa hafi bishobora kugira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe. Icyakora, impuguke zishimangira ko kugira umukunzi cyangwa gushaka atari byo byonyine bituma umuntu agira ubuzima bwiza bwo mu mutwe.
Ubushakashatsi bwakozwe mu bihugu bitandukanye bwerekana ko abantu babana bonyine bakunze kugira ibyago byinshi byo guhura n’ibimenyetso byo kwiheba, ugereranyije n’abafite abantu babana cyangwa bagirana na bo umubano wa hafi.
Raporo yashingiye ku makuru y’Ubushakashatsi ku Buzima bw’Abaturage muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwo mu 2021, yasohowe mu 2024 n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare ry’Ubuzima (National Center for Health Statistics), yagaragaje ko 6.4% by’abantu babaga bonyine bagaragaje ibimenyetso byo kwiheba, mu gihe ku babanaga n’abandi icyo kigero cyari 4.1%.
Nanone kandi, isesengura ryahuje ubushakashatsi bwinshi ryerekanye ko abantu babana bonyine bafite ibyago biri hejuru ku rugero rwa 42% byo kugira ibibazo byo kwiheba ugereranyije n’abafite imibanire ya hafi n’abandi.
Hari abavuga ko kuba bonyine bibazanira amahoro
Nubwo imibare y’ubushakashatsi igaragaza izo ngaruka, ubuzima bwa buri muntu buratandukanye.
Bamwe bavuga ko kuba batarashaka bibafasha kugira umwanya uhagije wo kwiyitaho, gutekereza ku ntego zabo no kubaho batagombye guhora bahangayikishijwe n’inshingano z’umubano.
Hari abemeza ko nubwo rimwe na rimwe bumva irungu, babona amahoro n’ituze mu kubaho bonyine, bakavuga ko ari amahitamo abafasha kwiyubaka no gukurikirana inzozi zabo.
Abashatse bavuga ko umubano ubafasha guhangana n’ibibazo
Ku rundi ruhande, hari abashakanye bavuga ko kugira uwo mubana bibafasha guhangana n’ibibazo by’ubuzima bwa buri munsi.
Bavuga ko iyo bahuye n’ibibazo ku kazi cyangwa mu buzima busanzwe, kubona umuntu ubatega amatwi, ubahumuriza kandi akabafasha gufata imyanzuro bibongerera icyizere ndetse bikabagabanyiriza umunaniro wo mu mutwe.
Bongeraho ko kubana neza n’uwo mwashakanye bishobora gutuma umuntu yumva afite uwo yishingikirizaho mu bihe bikomeye.
Gushaka nabi na byo bishobora guteza ibibazo
Abahanga mu buzima bwo mu mutwe bavuga ko kuba umuntu afite umukunzi cyangwa yarashatse bidahita bivuze ko azagira amahoro.
Impuguke mu buvuzi bw’indwara zo mu mutwe, Dr. Sunday Amosu, yagaragaje ko gushakana n’umuntu mudahuza na we bishobora guteza ibibazo bikomeye birimo guhangayika, umunaniro ukabije, kwiheba ndetse n’irungu, kabone n’iyo abantu baba babana mu nzu imwe.
Asobanura ko umubano utameze neza ushobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bwo mu mutwe kurusha kuba umuntu yaba ari wenyine.
Ikigena ubuzima bwo mu mutwe si ugushaka gusa
Impuguke zigaragaza ko ubuzima bwiza bwo mu mutwe bushingira ku bintu byinshi birimo kugira abantu bagushyigikira, inshuti z’ukuri, umuryango mwiza ndetse no kugira aho umuntu akura ubufasha igihe ahuye n’ibibazo.
Ni yo mpamvu hari abantu babaho badafite abakunzi ariko bakagira ubuzima bushimishije, mu gihe hari n’abashakanye bahura n’ibibazo bikomeye by’amarangamutima kubera umubano utifashe neza.
Abahanga bemeza ko kuba ingaragu ubwabyo atari ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe, nk’uko no gushaka bidahita bikemura ibibazo byose umuntu ashobora kuba afite.
Ahubwo ikintu cy’ingenzi ni ukugira imibanire myiza n’abandi, abantu bakumva ibibazo byawe, bakagushyigikira kandi bakakuba hafi. Iyo ibyo bihari, umuntu ashobora kugira ubuzima bwiza bwo mu mutwe yaba afite umukunzi cyangwa atamufite.












I go too seee everfyday some web pages annd sitess too reqd content, however this blog givess quality bawed posts.
Alsso vijsit myy webb site :: redwap.pro