Amanegeka yo muri Gasabo ashobora guhindurwamo imidugudu ya ‘Ntuye Neza’.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwagaragarije Komisiyo ya Sena y’Ububanyi n’Amahanga, Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Umutekano ko guhora bwimura abaturage batuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga cyangwa abasenyewe n’ibiza bidashobora kuba igisubizo kirambye, busaba ubuvugizi kugira ngo imisozi ituweho itunganywe neza abaturage bayitureho mu buryo burambye.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Mudaheranwa Regis, yavuze ko imiterere y’Umujyi wa Kigali ituma ubutaka bubereye guturwa buba ahanini ku misozi, kuko ahatari ku misozi usanga ari ibishanga.

Yagize ati: “Iyo urebye Kigali usanga ahatari ku musozi haba ari mu gishanga. Icyakoroha ni ugutunganya imisozi abaturage bakayituraho neza, aho gukomeza gukoresha amafaranga menshi mu kwimura abaturage bahunga ibiza.”

Yagaragaje ko muri Gasabo honyine hari ibikorwaremezo byinshi bikenewe kugira ngo hakumirwe ibiza, birimo ruhurura 24 zikeneye kubakwa ndetse n’ibiraro 82 bisaba kuvugururwa cyangwa kubakwa, ashimangira ko ibyo ari bimwe mu bibazo byihutirwa akarere gahanganye na byo.

Imibare y’Urwego rushinzwe Imicungire y’Ibiza mu Karere ka Gasabo igaragaza ko hagati ya 2023 na 2026 hamaze kwimurwa imiryango 2.869 yari ituye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Icyakora, ubuyobozi bw’akarere bwagaragaje impungenge z’uko bamwe mu bimuwe bakomeje kubarurwaho imitungo no gusoreshwa, nyamara badafite ubushobozi bwo kuyikoresha cyangwa kuyibyaza umusaruro.

Abakozi b’inzego z’ibanze batanze urugero rw’abaturage bimuwe ku Musozi wa Gatsata, bavuga ko hari abamaze imyaka myinshi barimuwe ariko bakomeje kugaragaraho imisoro y’imitungo batagifite cyangwa batakibyaza inyungu.

Iki kibazo cyateye impaka mu basenateri, aho Senateri Charles Murigande yagaragaje ko bidakwiye ko abaturage bamara imyaka myinshi barimuwe ariko bagakomeza guhangayikishwa n’imisoro ndetse n’ibibazo by’imiturire.

Ubuyobozi bwa Gasabo bwavuze ko ikibazo gifitanye isano n’amategeko agenga imisoro n’imitungo, ariko bwizeza ko kiri gukurikiranwa kugira ngo haboneke igisubizo kirambye.

Mu bindi byagarutsweho harimo ikibazo cy’inzu zubakirwa abatishoboye cyangwa abimuwe n’ibiza, aho bamwe bavuga ko hari izubakwa mu buryo budahagije zikangirika vuba.

Akarere ka Gasabo kavuga ko kari gushyira imbaraga mu kubaka inzu zirambye kandi zifite ubuziranenge, zubakishijwe amatafari ahiye kandi zifite imusingi ikomeye, kugira ngo abaturage bahabwe amacumbi atekanye kandi arambye.

Ibi biganiro byabaye mu rwego rwo gusuzuma uko ingamba zo gukumira no guhangana n’ibiza zishyirwa mu bikorwa muri aka karere, hagamijwe gushaka ibisubizo birambye byafasha abaturage batuye mu bice byugarijwe n’ibiza kubona imiturire itekanye kandi ihamye.

2 thoughts on “Amanegeka yo muri Gasabo ashobora guhindurwamo imidugudu ya ‘Ntuye Neza’.

  1. Amateeur herad picsOutdoor nudist naked partiesAss spreadin mature moviesCute
    redhead brazilian girl licking pussy from youngfattiesFree aian man trombonne blownVinfige seex vidiosCahght wife orgasmPainful knott
    above breastIsabrl ice cumm filld throasts freeFrree
    orn asisn lessbians picInnicent asai giurl fucked34dd sexHeentai abes sjcking cockCollege
    experiwnce off gys andd lesbiansFrree online bropther and siste pornCuum
    drining porn tubeHetro pussy lickingPertfect hott teen cunt oon xhamsterVidsos of naoed sportsKate gallagher nakedRedhead najed inn black
    bootsLesbian hentai shitHusband video eating puyssy cumWroughtt irton thukb latchPantie ftish clips freeLatinoos leesbian buisnessFiddler onn tthe fuckig roofFreee
    mature flSeex iin thhe wildernesBiig jigglly assBadd
    smjell of vaginaAmattices pornoMelissa gilvert nakjed photosFrree
    dbbie nud photosLingerioe sijte garterThhe virgin islands united states

  2. Nude beach lanzaroteDoes like sell vaginaArre
    theesome goodCartopon sex video family guyAateur swingers samplesMomss trrain teensFuckerd
    hard in mouth sucked titsEnvi pornstarElectrocardikgram rhytthm stripGaay ffun stuffFaciual annd
    eye ticsUcbb sexyy ladyGirs showng thhe breastLeel 49 twimk mageFist time forr anal intercourseClip download
    free ftee mmss nude preitty vdio zintaGiirl blow dog
    dickToope tten celebrity sex tapesMoeton blackwell gayPoorn stqr archivesMoost nude womaqn workingAshey dorenzo pussyBj brasndi pornMichyelle vketh nure pictureMalee strip club oregonHuuge insertikns pornPortt orange strip centerPetta nudde videosWho is the hottest asian pornSex
    escoort inn atyrauMlanie jaggerrs pordn vidsFrree teen uuk chatroomsCeleste boobsInternrt seafch engines for sexx
    websitesShor sjorts assFuckoing teenns ppic free

    Havee a lopk aat mmy blogg postt patricia acevedo colombian massage whore

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *