RIB isabwe gukurikirana TMP mbere y’uko abaturage benshi bahomba

Mu gihe hirya no hino mu Rwanda hakomeje kumvikana ubucuruzi bw’ikoranabuhanga buzwi nka TMP (The Market Practice), abaturage barasaba inzego zibishinzwe zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) gukurikirana imikorere yabwo mbere y’uko abaturage benshi bahomba amafaranga yabo.

TMP ikomeje kwamamara cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu matsinda atandukanye, aho abantu bashishikarizwa gushora amafaranga babwirwa ko bazahabwa inyungu nyinshi mu gihe gito. Abayitabira bavuga ko inyungu umuntu ahabwa zishingira ku mubare w’amafaranga yashoye.

Bamwe mu bayobotse ubu buryo bavuga ko bwaturutse mu Bwongereza, ndetse hari n’abatangiye gufungura ibiro bakoreramo mu Rwanda kugira ngo bakomeze kwegera abantu benshi.

Nubwo bimeze bityo, impuguke mu bukungu zikomeza kwibutsa abaturage kwitondera gahunda zisezeranya inyungu zidasanzwe mu gihe gito, kuko akenshi usanga zikorwa mu buryo butagenzurwa n’inzego z’imari zemewe.

Ibi byibukije benshi uburyo bwa STT bwamamaye mu Rwanda mu mwaka wa 2024, aho abantu benshi bashoye amafaranga yabo bizezwa inyungu nyinshi, ariko nyuma bakaza kuyabura ubwo gahunda yahagararaga gukora.

Icyo gihe, uwari Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, yari yaburiye abaturage kudashora amafaranga muri gahunda nk’izo kuko zitagenzurwa kandi zishobora guteza igihombo gikomeye.

Abaturage bamwe bavuga ko hakenewe ubukangurambaga bwihuse bwo gusobanurira abantu ingaruka zishobora guterwa no gushora amafaranga mu bigo bitagenzurwa, mu rwego rwo kwirinda ko amateka ya STT yakwisubiramo.

Mu gihe TMP ikomeje gukurura abantu benshi, amaso ahanzwe inzego zibishinzwe kugira ngo harebwe niba ibikorwa byayo byubahiriza amategeko y’u Rwanda agenga ubucuruzi n’ishoramari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *