The Ben yateguje indirimbo nshya ‘Inshallah’ mbere ya Summer Country Tour

Umuhanzi nyarwanda The Ben yatangaje ko mu cyumweru gitaha azashyira hanze indirimbo nshya yise “Inshallah”, mu rwego rwo gutegura abakunzi b’umuziki we mbere y’uruhererekane rw’ibitaramo bya Summer Country Tour 2026 azahuriramo na Bruce Melodie.

Iyi ndirimbo nshya izaba ari imwe mu mishinga mishya The Ben agejeje ku bakunzi be muri uyu mwaka wa 2026, nyuma y’aho yari amaze igihe agaragara cyane mu bikorwa by’ibitaramo no mu bufatanye n’abahanzi batandukanye. Kuva uyu mwaka watangira, The Ben yari amaze kugira uruhare mu ndirimbo imwe gusa yitwa “Nabaye Umwe n’Imana” yakoranye na Gisubizo Ministry, yasohotse muri Mutarama 2026.

Abakunzi ba The Ben bakiriye neza aya makuru, cyane ko hashize igihe bategereje ibikorwa bishya bye ku giti cye. “Inshallah” biteganyijwe ko izasohoka mbere gato y’uko Summer Country Tour itangira, ibintu benshi babona nk’uburyo bwo kongera ubushyuhe muri ibi bitaramo bizazenguruka hirya no hino mu gihugu.

Summer Country Tour 2026 izahuza The Ben na Bruce Melodie mu bitaramo bizabera mu mijyi itandukanye y’u Rwanda, aho bizatangirira i Musanze ku wa 13 Kamena mbere yo gukomereza mu tundi turere.

Biteganyijwe ko indirimbo “Inshallah” izaba imwe mu ndirimbo nshya The Ben azaririmbira abakunzi be muri uru rugendo rw’ibitaramo, ndetse benshi bakaba bategereje kureba niba izakomeza urutonde rw’indirimbo zakunzwe cyane uyu muhanzi amaze imyaka myinshi aha abakunzi b’umuziki nyarwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *