Vestine na Dorcas basohoye amashusho y’indirimbo nshya “Itabaza”

Itsinda ry’abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas, ryashyize hanze amashusho y’indirimbo yabo nshya yise “Itabaza”, ikubiyemo ubutumwa bwo kwizera Imana no kuyiringira mu bihe byose. Iyi ndirimbo igaruka ku kuba Imana itandukanye n’abantu, ko idahinduka kandi ko iyo itanze isezerano irisohoza nk’uko yabivuze. Mu magambo ayigize, aba baririmbyi bashishikariza abakristo…

Soma inkuru yose

Umuhanzikazi Bwiza yiseguye ku bafana nyuma yo gukora impanuka ikamubuza gutaramira i Bugesera

Umuhanzikazi Bwiza yasabye imbabazi abakunzi be nyuma yo kubura mu gitaramo cya Summer Country Tour cyabereye mu Karere ka Bugesera, nyuma yo gukora impanuka mu gihe yari mu rugendo ajya aho cyabereye. Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Instagram, Bwiza yavuze ko impanuka yagize yatumye atabasha kugera ku rubyiniro no gutaramira abafana nk’uko byari biteganyijwe….

Soma inkuru yose

Bruce Melodie na The Ben basabye abafana gushyigikira ubumwe mu muziki nyarwanda

Abahanzi bakomeye mu Rwanda, Bruce Melodie na The Ben, basabye abakunzi b’umuziki gushyigikira ubumwe n’imikoranire hagati y’abahanzi, mu gihe bitegura gutangira ibitaramo bizenguruka igihugu byiswe “Summer Country Tour”. Ibi babigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri Camp Kigali, aho bagaragaje ko igihe kigeze kugira ngo amarushanwa hagati y’abahanzi abe ayubaka uruganda rw’umuziki aho kuba ayarusenya. The…

Soma inkuru yose

The Ben yateguje indirimbo nshya ‘Inshallah’ mbere ya Summer Country Tour

Umuhanzi nyarwanda The Ben yatangaje ko mu cyumweru gitaha azashyira hanze indirimbo nshya yise “Inshallah”, mu rwego rwo gutegura abakunzi b’umuziki we mbere y’uruhererekane rw’ibitaramo bya Summer Country Tour 2026 azahuriramo na Bruce Melodie. Iyi ndirimbo nshya izaba ari imwe mu mishinga mishya The Ben agejeje ku bakunzi be muri uyu mwaka wa 2026, nyuma…

Soma inkuru yose

Umunyamakuru Ndahiro Valens Papy yasohoye indirimbo nshya yise ‘Abanzi’

Umunyamakuru ndetse n’umuhanzi nyarwanda Ndahiro Valens Papy yashyize hanze indirimbo nshya yise “Abanzi”, igaruka ku rugamba abantu bafite impano banyuramo, cyane cyane igihe bahura n’ababaca intege cyangwa abafite inyungu zo kubazimya. Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 23 Gicurasi 2026, ikaba iri mu zigaragaza amarangamutima ndetse n’ubuzima bwite bw’uyu munyamakuru umaze igihe azwi mu itangazamakuru nyarwanda,…

Soma inkuru yose