Amateka ya Bob Marley umaze imyaka 45 apfuye ariko akaba yibukwa nkupfuye ejo.

Robert nesta Marley wamenyekanye nka “Bob Marley” ni umwe mu bahanzi bakomeye mu mateka y’injyana ya Reggae ufata nk’Umwami wa reggae.Yavutse ku wa 6 Gashyantare 1945 muri Jamaica, yitaba Imana ku wa 11 Gicurasi 1981 i Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika afite imyaka 36.


Bob Marley Umwami wa reggae azwi cyane nk’umuhanzi wagize uruhare rukomeye mu kwamamaza injyana ya Reggae ku rwego mpuzamahanga umuziki we wakomeje gukundwa n’abatari bake ku isi no nyuma y’urupfu rwe.


Ubuzima bwo hambere


Bob Marley yavukiye mu muryango uvangiyemo umwirabura n’umuzungu. Nyina yari Cedella Marley Booker naho se yari Norval Marley. Uku kuvuka mu muryango w’amoko atandukanye kwatumye ahura n’ibibazo by’ivangura akiri muto.


Se yitabye Imana Bob Marley afite imyaka 10. Nyuma yaje kwimukira mu gace ka Trenchtown i Kingston, aho yatangiriye urugendo rwe rwa muzika.


Gushinga itsinda rya Wailers.


Mu myaka y’ubugimbi bwe, Bob Marley yahuriye na Bunny Wailer na Peter Tosh. Baje gushinga itsinda ryiswe Wailers mu 1963.


Iri tsinda ryasinyanye amasezerano na Studio One mu 1964. Byafashije Bob Marley n’abo bakoranaga gutangira kumenyekana muri Jamaica.


Mu 1962 yari yasohoye indirimbo ye ya mbere yise Judge Not, ariko ntiyahise ikundwa cyane.
Ubuzima muri Amerika
Nyuma yo gushakana na Rita Marley mu 1966, Bob Marley yagiye muri Amerika aho nyina yari atuye.


Yakoze imirimo itandukanye harimo no gukora muri hotel ndetse no mu ruganda rwa Chrysler. Icyakora yakomeje gukora umuziki no kwandika indirimbo.


Kubura ubushobozi bwo kwamamaza ibihangano bye byatumye ahura n’ubuzima bukomeye mu gihe runaka.


Igitero cyo mu 1976


Tariki ya 3 Ukuboza 1976, Bob Marley yarashwe iwe i Kingston mbere y’igitaramo yari agiye gukora.


Yakomerekejwe n’amasasu mu bice bitandukanye by’umubiri. Umugore we Rita Marley nawe yarakomerekejwe, kimwe n’umujyanama we Don Taylor.


Nyuma y’iminsi mike yagaragaye mu gitaramo i Kingston. Icyo gihe yavuze ko abantu bashaka guhungabanya isi badahagarara, bityo nawe adakwiye guhagarara.


Umuziki n’umurage yasize
Bob Marley yasize albums 13 n’izindi nyinshi zafatiwe mu bitaramo bya Live.


Mu ndirimbo zakunzwe cyane harimo:


.No Woman ,.One Love
.Three Little Birds
.Jamming. . redemption Song

Album Exodus ni imwe mu zamumenyekanishije cyane ku rwego mpuzamahanga.


Bob Marley kandi yafashije kumenyekanisha umuco wa Rastafari ndetse n’umuziki wa Jamaica ku isi yose.


Urupfu rwa Bob Marley


Mu mpera z’ubuzima bwe, Bob Marley yafashwe na kanseri y’uruhu. Yitabye Imana ku wa 11 Gicurasi 1981 mu bitaro bya Kaminuza ya Miami muri Florida.
Yashyinguwe ku wa 21 Gicurasi 1981 muri paruwasi ya Saint Ann muri Jamaica, aho yavukiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *