Amerika yasabye u Bubiligi gufata ingamba ku bagenzi baturuka muri RDC kubera Ebola.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye u Bubiligi gushyiraho ingamba zikomeye zigamije kugenzura cyangwa kugabanya kwinjira kw’abagenzi baturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola.

Ikinyamakuru De Morgen cyatangaje ko Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Bubiligi, Bill White, yasabye Guverinoma y’u Bubiligi gushyigikira ingamba zo kugenzura cyangwa kugabanya urujya n’uruza rw’abagenzi baturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Ebola.

Raporo ivuga ko mu cyumweru gishize abadipolomate ba Amerika bakorera mu bihugu bitandukanye by’u Burayi bahawe amabwiriza na Washington yo gushishikariza ibihugu bakoreramo gushyigikira izi ngamba, mbere y’uko muri Amerika hatangira irushanwa ry’Igikombe cy’Isi riteganyijwe kwakira abantu benshi baturutse hirya no hino ku Isi.

Bivugwa ko Amerika yanaburiye ibihugu ko kutubahiriza izi ngamba bishobora kugira ingaruka zirimo gukaza amabwiriza ku bagenzi baturuka muri ibyo bihugu bajya muri Amerika.

Muri iki cyifuzo kandi, Amerika yasabye ko abaturage b’u Bubiligi bazaba bavuye muri RDC bajya bakurikiranwa cyangwa bagashyirwa mu kato mu gihe runaka kugira ngo harebwe niba nta bimenyetso bya Ebola bafite.

Icyakora, Minisitiri w’Ubuzima w’u Bubiligi, Frank Vandenbroucke, yatangaje ko igihugu cye kidateganya gukurikiza icyo cyifuzo, ahubwo ko kizakomeza kugendera ku mabwiriza n’inama zitangwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO).

Kuva hagati muri Gicurasi, Amerika yamaze gushyiraho amabwiriza akumira cyangwa akaza igenzura ku bagenzi baherutse gusura RDC cyangwa Uganda. Icyakora ayo mabwiriza ntareba abaturage ba Amerika, abafite uburenganzira bwo kuhatura burundu, abasirikare, abayobozi ba Leta n’abagize imiryango yabo ya hafi.

Nubwo kugeza ubu nta murwayi wa Ebola uratangazwa muri Amerika, ubuyobozi bw’icyo gihugu buvuga ko buri gufata izi ngamba mu rwego rwo kwitegura no kugabanya ibyago byaterwa n’ubwinshi bw’abashyitsi biteganyijwe kuzitabira ibikorwa mpuzamahanga bikomeye, birimo n’Igikombe cy’Isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *