Ibiciro by’ibicuruzwa na serivisi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byazamutse ku muvuduko mwinshi muri Gicurasi 2026, aho igipimo cy’izamuka ry’ibiciro (inflation) cyageze kuri 4,2%, kivuye kuri 3,8% cyariho muri Mata.
Nk’uko Ibiro bishinzwe Ibarurishamibare ry’Umurimo muri Amerika (BLS) byabitangaje, iri zamuka ryatewe ahanini n’izamuka rikabije ry’ibiciro by’ingufu zirimo lisansi, gaze n’amashanyarazi.
Ni inshuro ya gatatu yikurikiranya iki gipimo cyiyongera, mu gihe ingo nyinshi z’Abanyamerika zikomeje guhura n’ingaruka z’izamuka ry’ibiciro rishingiye ku makimbirane ya gisirikare arimo intambara ya Amerika na Israel bihanganyemo na Iran.
Muri Gicurasi, amafaranga yishyurwa ku ngufu zirimo gaze n’amashanyarazi yari yazamutseho hafi 25% ugereranyije n’igihe nk’iki cy’umwaka ushize.
N’ibiciro bya lisansi byakomeje kuzamuka cyane. Kugeza ubu, igiciro mpuzandengo cya galoni imwe ya lisansi isanzwe muri Amerika kigeze kuri $4,15, kivuye kuri $2,98 cyariho ku wa 28 Gashyantare, igihe Perezida Donald Trump yatangizaga ibitero kuri Iran.
Abasesenguzi bavuga ko iri zamuka ry’ibiciro rishobora gutuma Banki Nkuru ya Amerika (Federal Reserve) yongera inyungu ku nguzanyo (interest rates) kugira ngo igabanye ikoreshwa ry’amafaranga no kugabanya umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro.
Ubushize Amerika yari ifite igipimo cy’izamuka ry’ibiciro kirenze 4,2% ni muri Mata 2023, ubwo yari ikomeje guhangana n’ingaruka z’izamuka ry’ibiciro by’ingufu ryatewe n’intambara y’u Burusiya muri Ukraine.
Igipimo cya Consumer Price Index (CPI) gikoreshwa mu kugaragaza uburyo ibiciro byahindutse ugereranyije n’ukwezi nk’ukwo k’umwaka wabanje. Intego ya Federal Reserve ni ugukomeza inflation ku rwego rwa 2%, ariko imibare iheruka igaragaza ko icyo gipimo kikiri kure kugerwaho.










