Umwenda munini wa miliyoni 121 Frw uteye impungenge Ibitaro bya Ruhango kubera kutamenya abo byishyuza.

Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC) yagaragaje impungenge ku mwenda wa miliyoni 121 Frw Ibitaro by’Intara bya Ruhango biberewemo n’abarwayi, nyuma y’uko raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta igaragaje ko nta rutonde rw’abawufitiye ibitaro rwari ruhari mu gihe cy’igenzura.

Raporo y’ubugenzuzi yakozwe muri Kamena 2025 yerekanye ko ibitaro byari biberewemo amafaranga agera kuri miliyoni 158 Frw. Muri ayo, miliyoni 121 Frw yari imyenda y’abarwayi ku giti cyabo, ariko abagenzuzi bagaragaza ko batabonye inyandiko zigaragaza umwenda wa buri muntu.

Abagize PAC bibajije uburyo ibitaro byateganyaga kwishyuza ayo mafaranga mu gihe nta makuru asobanutse yari ahari agaragaza abayafitiye ibitaro n’ingano y’umwenda wa buri wese.

Mu gusubiza, Umuyobozi ushinzwe Imari n’Ubutegetsi (DAF) yavuze ko urutonde rw’abafitiye ibitaro imyenda rwamaze gutegurwa. Yasobanuye ko igice kinini cy’ayo mafaranga gituruka ku barwayi bavurwa nyuma bikagaragara ko badafite ubushobozi bwo kwishyura cyangwa bakishyura igice kimwe gusa andi mafaranga agasigara.

Yagize ati: “Urutonde rw’iyo myenda rwarakozwe. Turimo gukorana n’inzego z’ibanze kugira ngo zidufashe gukurikirana abafite ubushobozi bwo kwishyura. Hari n’abagaragara ko badafite ubushobozi, ku buryo turimo kureba uko amategeko yakurikizwa kugira ngo iyo myenda ishobore gukurwa mu bitabo by’imari.”

Yasobanuye kandi ko muri miliyoni 158 Frw ibitaro byari biberewemo, imyenda y’uturere n’ibigo by’ubwishingizi yari yaramaze kwishyurwa, hasigara miliyoni 121 Frw zirebana n’abarwayi bavuye kwa muganga batararangije kwishyura serivisi bahawe.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yanagaragaje ibindi bibazo birimo ibibazo 364 by’abaturage byari byarashyizwe mu gasanduku k’ibitekerezo bitarasubizwa, imirongo miremire y’abagana ibitaro, serivisi zimwe zikwiye gutangwa n’Ibitaro by’Intara ariko zitaratangira gutangwa, ndetse n’inama z’ubugenzuzi zashyizwe mu bikorwa ku kigero cya 54% gusa.

Ubugenzuzi bwanagaragaje ko igihombo gishingiye kuri serivisi zishyurwa n’ibigo by’ubwishingizi cyazamutse kigera kuri miliyoni 112 Frw, hakabaho n’ubukererwe mu gutanga inyemezabuguzi. Hanagaragajwe ikibazo cy’amikoro make yo gukoresha ibikorwa bya buri munsi kimaze imyaka ibiri, ndetse no kutamenyekanisha no gutinda kwishyura imisoro.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Ruhango yavuze ko hari imyenda imaze igihe kirekire, harimo n’ifitanye isano n’agahimbazamusyi gashingiye ku mikorere (PBF). Yasobanuye ko ayo mafaranga aterwa n’urwego rw’imikorere y’ibitaro, bityo iyo atabonetse uko byari byitezwe, bishobora gutuma ibitaro bitabasha kwishyura ku gihe bamwe mu bagenerwa ayo mafaranga.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bushinzwe imari, hatangajwe ko gahunda yo kwishyura imwe muri iyo myenda yamaze gutangira, kandi ko izakomeza uko ubushobozi bw’ibitaro bugenda bwiyongera, cyane cyane nyuma y’izamuka ry’ibiciro bya zimwe muri serivisi bitanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *