FIFA iri mu majwi nyuma y’uko u Bwongereza n’u Bufaransa bikurikiye icyemezo cyafashwe na Amerika.

Icyemezo cya FIFA cyo kwemerera Folarin Balogun gukina umukino wa 1/8 wahuje Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bubiligi cyakomeje guteza impaka mu ruhando rw’umupira w’amaguru, aho ibihugu bimwe byatangiye gusaba ko ibihano byahawe abakinnyi babyo na byo byasubirwamo.

Balogun yari yahawe ikarita itukura mu mukino Amerika yakinnye na Bosnie & Herzégovine, bituma byari biteganyijwe ko atazakina umukino wa 1/8. Icyakora, FIFA yaje gusubika icyo gihano mu gihe cy’umwaka umwe, bimuha uburenganzira bwo gukina umukino wose wahuje Amerika n’u Bubiligi.

Iki cyemezo cyakuruye impaka cyane cyane nyuma y’uko Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yemeye ko yari yagiranye ibiganiro na Perezida wa Amerika, Donald Trump, kuri icyo kibazo mbere y’uko hafatwa umwanzuro wa nyuma. Nubwo Infantino yavuze ko icyemezo cyafashwe n’inzego zigenga za FIFA, bamwe bakomeje kwibaza ku bwigenge bwazo.

Nyuma y’ibi, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bufaransa (FFF) ryahise risaba FIFA gukuraho ikarita y’umuhondo yahawe Michael Olise mu mukino batsinzemo Paraguay igitego 1-0. U Bufaransa buvuga ko amashusho agaragaza ko uwo mukinnyi atakoze ikosa rikomeye ryari rikwiye kumuhanisha ikarita.

FFF ishaka ko iyo karita isibwa kugira ngo Olise adashyirwa mu kaga ko gusiba umukino mu gihe yazongera guhabwa indi karita y’umuhondo mu mikino iri imbere, mbere y’umukino wa Maroc muri 1/8.

Ku ruhande rw’u Bwongereza, na bwo burimo gusuzuma uburyo bwo kujuririra ikarita itukura yahawe myugariro Jarell Quansah mu mukino batsinzemo Mexique ibitego 3-2. Quansah yirukanywe ku kibuga nyuma yo gukorera ikosa rikomeye Jesús Gallardo, icyaha gishobora kumutera gusiba imikino ibiri ikurikiraho.

Ibi byose byatumye hibazwa niba FIFA itarafunguye umuryango ushobora gutuma amakipe menshi atangira gusaba ko ibihano by’abakinnyi bayo byongera gusuzumwa, ibintu bishobora guteza impaka ku ihame ry’uburinganire n’ubutabera mu marushanwa mpuzamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *