Menya amabanga y’ubuzima atuma Abayapani baramba kurusha abandi ku Isi

Mu gihe mu bihugu byinshi abantu baba bafite icyizere cyo kurama kiri hagati y’imyaka 60 na 75, u Buyapani bwo bukomeje kuza imbere mu bihugu bifite abaturage baramba kurusha abandi. Muri iki gihugu, icyizere cyo kurama kiri hafi y’imyaka 85, aho abagore benshi bagera ku myaka 87 mu gihe abagabo bo bagera nibura ku myaka 81.

Abantu benshi bibaza impamvu Abayapani barama cyane. Hari abatekereza ko biterwa n’uturemangingo ndangasano twabo cyangwa amabanga yihariye bafite, ariko ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko impamvu nyamukuru ari imibereho yabo ya buri munsi, imirire myiza n’uburyo bita ku buzima.

Imirire ibafasha kurama

Abayapani bazwiho kurya ibiribwa karemano kandi bitunganyijwe mu buryo bworoheje. Ifunguro ryabo rikunze kuba rigizwe n’imboga, imbuto, amafi n’ibindi biribwa bikungahaye ku ntungamubiri.

Barya imbuto n’imboga nyinshi buri munsi, ibintu bifasha umubiri kubona vitamini n’imyunyu ngugu ikenewe. Nanone kandi, ntibakunda ibiribwa byatunganyirijwe mu nganda cyangwa ibirimo isukari n’amavuta menshi.

Ikindi gituma bagira ubuzima bwiza ni uko badakunda kurya ibirenze ibyo bakeneye. Mu muco wabo hari ihame ryo guhagarika kurya umuntu akumva ahaze ku kigero cya 80%, bigatuma birinda umubyibuho ukabije n’indwara ziwushamikiyeho.

Amafi ni kimwe mu biribwa bikunze kuboneka ku meza y’Abayapani. U Buyapani buri mu bihugu birya amafi menshi ku Isi.

Amafi akungahaye kuri Omega-3, ifasha umutima gukora neza kandi ikagabanya ibyago byo kurwara indwara zifata imitsi n’umutima. Ni yo mpamvu indwara z’umutima zitica abantu benshi muri iki gihugu nk’uko bimeze ahandi.

Usibye amafi, barya n’ibindi bikomoka mu nyanja birimo ibyatsi byo mu nyanja bikungahaye ku myunyu ngugu, protein n’izindi ntungamubiri zifasha umubiri gukomeza kugira ubuzima

Kunywa icyayi karemano

Icyayi ni kimwe mu binyobwa bikunzwe cyane mu Buyapani. By’umwihariko icyayi cy’icyatsi kibisi (green tea) kirimo intungamubiri zirwanya indwara zitandukanye.

Abashakashatsi bagaragaza ko kunywa iki cyayi bishobora gufasha umubiri guhangana n’indwara zimwe na zimwe zirimo kanseri, indwara z’umutima ndetse n’izindi ziterwa no gusaza vuba.

Gukora imyitozo no kugenda n’amaguru

Nubwo igihugu cyabo cyateye imbere mu ikoranabuhanga, Abayapani benshi bakunda kugenda n’amaguru cyangwa gukoresha amagare.

Mu mijyi minini usanga abantu benshi bagenda n’amaguru bajya ku kazi cyangwa ku isoko. Ibi bituma imibiri yabo ihora ikora kandi bikarinda umubyibuho ukabije.

N’abageze mu zabukuru bakomeza gukora imyitozo ngororamubiri. Usanga bakora siporo yoroshye, bagenda mu busitani cyangwa bakitabira ibikorwa bibafasha gukomeza kugira imbaraga.

Koga mu mazi y’akazuyazi

Mu Buyapani, kwiyuhagira mu mazi ashyushye ni umuco umaze imyaka myinshi. Abaturage benshi bakunda koga cyangwa kuruhukira mu mazi y’akazuyazi nyuma y’akazi.

Ibi bifasha imitsi kuruhuka, amaraso agatembera neza ndetse bikagabanya umunaniro n’agahinda. Ni imwe mu mpamvu zituma benshi bakomeza kugira ubuzima bwiza no mu zabukuru.

Ubufasha bwiza mu buvuzi

U Buyapani bufite imwe muri gahunda nziza z’ubuvuzi ku Isi. Leta ifasha abaturage kubona ubuvuzi ku giciro gito binyuze muri gahunda y’ubwishingizi bw’ubuzima.

Ibi bituma abantu babona ubuvuzi hakiri kare mbere y’uko indwara zikomera. Kubona ubuvuzi bwihuse no gukurikirana ubuzima buri gihe bifasha kugabanya impfu ziterwa n’indwara zitandura.

Kubaha abageze mu zabukuru

Mu muco w’Abayapani, abasaza n’abakecuru bahabwa icyubahiro gikomeye. Bafatwa nk’abafite ubunararibonye n’ubumenyi bw’agaciro.

Kubera iyo myitwarire, abantu bageze mu zabukuru ntibumva ko bahejwe cyangwa basigaye inyuma. Bakomeza kugira uruhare mu buzima bw’imiryango n’iterambere ry’abaturage, bikabafasha gukomeza kugira ibyishimo n’ubuzima bwiza bwo mu mutwe.

Isomo Afurika n’Isi byakuramo

Kurama si ibanga rishingiye ku maraso cyangwa ku mahirwe gusa. Uko umuntu arya, uko yita ku mubiri we, imyitozo akora, uburyo yirinda stress ndetse n’uburyo sosiyete imwitaho, byose bigira uruhare runini.

Urugero rw’u Buyapani rugaragaza ko guhitamo imibereho myiza bishobora gufasha abantu kuramba no gusaza bafite ubuzima bwiza. Nubwo umuntu atabaho imyaka 100 yose, ashobora kubaho igihe kirekire kandi afite imbaraga, ubuzima bwiza n’ibyishimo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *