Rulindo: Umuturage akurikiranyweho gukoresha amapingu mu guhana abaturage.

Abaturage bo mu Murenge wa Cyinzuzi, Akarere ka Rulindo, batangaza ko bafite impungenge z’umutekano wabo bitewe n’umuturage uzwi ku izina rya Gafunu, bavuga ko atunze amapingu kandi akayakoresha mu buryo butemewe n’amategeko.

Nk’uko babivuga, uwo mugabo batazi amazina ye nyakuri ngo yigeze gufungirwa ahitwa i Tare, ariko aza gutorokana amapingu. Nyuma yaho ngo yatangiye kuyakoresha mu guhana abantu bagiranye ibibazo cyangwa amakimbirane na we.

Abaturage bavuga ko Gafunu ari umwe mu bacuruzi bakorera mu Isantere ya Rugaragara, mu Kagari ka Rudogo, kandi ko ikibazo cy’ayo mapingu bamaze igihe bakigeza ku nzego zitandukanye ariko ntihagire igikorwa gifatika kibonerwa umuti.

Bavuga kandi ko bagejeje iki kibazo ku buyobozi bw’Akagari ka Rudogo, ariko igisubizo bahawe cyarushijeho kubatera impungenge. Umwe muri bo yavuze ko umuyobozi w’akagari yababwiye ko Gafunu amufasha guhana abantu bananiranye, ibintu bavuga ko byabateye kwibaza ku buryo ayo mapingu akoreshwa.

Ikindi abaturage bavuga ni uko Gafunu ayobora agatsiko kiyise “Wrong Turn”, bavuga ko kagaragara mu bikorwa bihungabanya ituze ry’abaturage. Bavuga ko umuntu wese ugerageje kuvuga ku bikorwa by’ako gatsiko ashobora guhura n’iterabwoba, rugaherekezwa no kwambikwa amapingu cyangwa gukorerwa urugomo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi, yatangaje ko ayo makuru atari asanzwe azwi na Polisi, ariko ko hagiye gutangizwa iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri kwayo. Yavuze ko ikibazo kizakurikiranwa byimbitse hagamijwe kumenya inkomoko yacyo n’ukuri kwabyo.

Mu Rwanda, amapingu ni ibikoresho byihariye byifashishwa n’inzego z’umutekano mu kazi kazo. Kuyatunga cyangwa kuyakoresha n’umuntu cyangwa urwego rutabifitiye uburenganzira bishobora kuba binyuranyije n’amategeko, cyane cyane iyo akoreshwa mu gufata cyangwa guhana abandi baturage mu buryo butemewe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *