Ururimi rw’Ikirusiya rugiye gutangira kwigishwa mu Rwanda ku nshuro ya mbere.

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye gutangizwa amasomo y’ururimi rw’Ikirusiya, gahunda izatangira ku mugaragaro kuri uyu wa Kane, tariki ya 16 Nyakanga 2026.

Aya masomo azatangwa na Russkiy Mir Foundation ibinyujije mu muryango Soma Foundation Rwanda, mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda bifuza kumenya no kuvuga Ikirusiya, cyane cyane abafite gahunda zo kujya kwiga cyangwa gukora mu Burusiya.

Umuhuzabikorwa wungirije wa gahunda, Rwibutso Anitha Fifi, yavuze ko icyiciro cya mbere kizatangirana n’abanyeshuri 18, benshi muri bo bakaba bafashwa kwishyurirwa amafaranga y’ishuri binyuze mu bufatanye na Ambasade y’u Burusiya mu Rwanda.

Yasobanuye ko iri shuri rije gukemura ikibazo cy’abifuza gukomereza amasomo mu Burusiya ariko bakabangamirwa no kutamenya ururimi rw’Ikirusiya, nyamara ari rumwe mu bisabwa kugira ngo babashe gukurikira neza amasomo n’ubuzima bwa buri munsi muri icyo gihugu.

Amasomo azamara amezi atanu, aho icyiciro cya mbere kizasoza mu Ukuboza 2026. Azajya atangwa inshuro eshatu mu cyumweru, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa moya n’igice z’ijoro.

Abifuza kuyakurikirana ntibasabwa byinshi uretse kuba bafite ubushake bwo kwiga, kandi nibura barangije amashuri yisumbuye, nubwo n’abakiyiga bashobora kuyitabira.

Abazasoza aya masomo bazahabwa impamyabumenyi z’ibanze zizabafasha mu rugendo rwabo rwo gukomeza amasomo cyangwa indi mirimo mu Burusiya. Ubuyobozi bw’iri shuri buteganya ko mu mwaka wa 2027 hazatangizwa n’izindi gahunda zitanga impamyabumenyi zisumbuye.

Byongeye kandi, abanyeshuri bazajya babona amahugurwa y’amezi abiri mu Burusiya kugira ngo barusheho kunoza ubumenyi bwabo bw’ururimi, ndetse bamwe bashobore no gukomerezayo amasomo.

Amasomo n’ibikorwa byo kwiyandikisha bizajya bibera ku cyicaro cya Soma Foundation giherereye i Sonatube mu Karere ka Kicukiro, cyangwa bikorwe hifashishijwe urubuga rw’uyu muryango.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *