Shakira na Burna Boy bakoze imyitozo ya nyuma n’itsinda ry’abana b’ababyinnyi rya Ghetto Kids ryo muri Uganda, mu rwego rwo kwitegura igitaramo kizasusurutsa abafana mu kiruhuko cy’igice cya mbere cy’umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Aba bahanzi bagaragaye bakorana imyitozo n’aba bana bamamaye ku Isi kubera impano yabo mu kubyina. Ghetto Kids yigeze no kwitabira amarushanwa n’ibirori bikomeye mpuzamahanga, bituma iba imwe mu matsinda y’abana azwi cyane muri Afurika.
Umukino wa nyuma uzahuza Argentine na Espagne uzabera kuri iki Cyumweru kuri Stade ya MetLife i New York, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni umwe mu mikino utegerejwe n’imbaga y’abafana b’umupira w’amaguru ku Isi.
Mu kiruhuko cy’igice cya mbere cy’uyu mukino, Shakira na Burna Boy bazaririmba indirimbo y’Igikombe cy’Isi cya 2026 yitwa “Dai Dai”, baherutse gukorana. Iyi ndirimbo ihuza injyana ya Latin Pop na Afrobeats, ikaba yarakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki.
Iki gitaramo kizaba ari ubwa mbere mu mateka y’Igikombe cy’Isi habayeho igitaramo gikomeye mu kiruhuko cy’umukino wa nyuma, kikaba cyitezwe gukurikirwa n’abarenga miliyari y’abantu ku Isi. Abateguye iri rushanwa bavuga ko ari uburyo bwo kurushaho guhuza siporo n’imyidagaduro.
Shakira asanzwe azwi cyane mu ndirimbo z’Igikombe cy’Isi, nyuma yo kwamamara mu 2010 binyuze muri “Waka Waka”, mu gihe Burna Boy akomeje gushyira umuziki wa Afurika ku rwego mpuzamahanga. Ku ruhande rwa Ghetto Kids, kwitabira iki gitaramo ni indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwabo rwo kwamamara ku Isi.










