Mu gihe hari hashize imyaka myinshi ku mbuga nkoranyambaga hacicikana amakuru avuga ko Inkindi Aisha akundana na Murindahabi Iréné uzwi nka M. Iréné, uyu mukobwa yavuze ko nta rukundo rwigeze rubahuza ahubwo ko ari inshuti zisanzwe.Ibi bije nyuma y’uko M. Iréné atangaje ko ari mu myiteguro y’ubukwe bwe na Nishimwe Liliane, buzaba ku wa 15 Kanama 2026.
Aisha yavuze ko ubukwe bwa M. Iréné butamutunguye
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Aisha yavuze ko amakuru y’ubukwe bwa M. Iréné atamutunguye kuko yari asanzwe azi umukunzi we ndetse n’imigambi yabo y’urushako.
Ati: “Njye ntabwo byantunguye kuko nari maze igihe mbizi. M. Iréné ni inshuti yanjye magara, nta kintu cye mba ntazi. Nari nzi umukunzi we ndetse n’ubukwe bwe.”
Uyu mukinnyi wa filime yavuze ko abantu benshi bafashe nabi ubucuti bwabo bakabwitiranya n’urukundo, nyamara bo ubwabo bari basanzwe babifata nk’ibisanzwe.
“Ntabwo twigeze dukundana”
Inkindi Aisha yashimangiye ko atigeze akundana na M. Iréné nk’uko byakunze kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga.
Ati: “Ntabwo twakundanye by’urukundo. Yari inshuti yanjye cyane.”
Yasobanuye ko uburyo bakundanaga nk’inshuti ndetse no gukundana kwabo mu biganiro no ku mbuga nkoranyambaga ari byo byatumaga abantu benshi bakeka ko bari mu rukundo.
Ati: “Ni kwa kundi abantu baba inshuti bakitana abakunzi, abantu bo hanze bakabifata ukundi.”
Ubucuti bwabo bwigeze guteza ikibazo mu rukundo rwa Aisha
Aisha yavuze ko hari igihe ubucuti bwe na M. Iréné bwigeze gutera impungenge umukunzi we, cyane cyane kubera uburyo abantu bakomezaga kubavugaho.
Uyu mukobwa yavuze ko byageze aho umukunzi we amubaza byinshi ku mubano afitanye na M. Iréné, ariko nyuma bakabiganiraho bikarangira bumvikanye.
Ati: “Iyo mukundana n’umuntu arakubaza ati ‘wowe n’uriya muntu birangira bite?’ Naramubwiye nti ‘mbireke se sinzongere kuvugana na we kandi ari akazi?’ Arambwira ati ‘nagusanze mu kazi sinakakubuza.’”
Yavuze ko ubu amaze imyaka ibiri na we afite umukunzi ndetse ko ibintu byose biri kugenda neza.
M. Iréné akomeje imyiteguro y’ubukwe bwe
Ku ruhande rwa M. Iréné, aherutse gutangaza ko azakora ubukwe na Nishimwe Liliane ku wa 15 Kanama 2026.
Uyu munyamakuru wanashinze MIE amaze imyaka ari umwe mu bantu bavugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera ibikorwa bye by’itangazamakuru no mu myidagaduro.
Kwamamaza ubukwe bwe byahise bikurura impaka n’ibitekerezo byinshi, cyane cyane ku bari basanzwe batekereza ko yaba afitanye urukundo na Inkindi Aisha. Icyakora amagambo ya Aisha yashyize akadomo kuri ibyo byose, ashimangira ko hagati yabo habayeho ubucuti gusa, nta rukundo rwigeze rubahuza.
SOMA Inkuru: M. Iréné yatangaje itariki y’ubukwe bwe na Nishimwe Liliane


Src: IGIHE
Umwanditsi: CYIZA Theogene










