Uruzinduko rw’umudipolomate wa Koreya ya Ruguru mu Burusiya rwateje impaka.

Uruzinduko rwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Koreya ya Ruguru, Choe Son Hui, mu Burusiya rwakuruye amatsiko menshi mu ruhando mpuzamahanga, aho bamwe mu basesenguzi n’abayobozi muri Koreya y’Epfo bakeka ko rushobora kuba rufitanye isano n’indi migambi ya dipolomasi iri gutegurwa hagati y’ibihugu byombi.

Nubwo uru ruzinduko rwabaye ku butumire bwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, impamvu nyamukuru yarwo ntiyatangajwe ku mugaragaro, ibintu byatumye havuka ibitekerezo ko rushobora kuba rugamije gutegura uruzinduko rwa Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, mu Burusiya.

Ku cyumweru, Perezida Vladimir Putin yakiriye Choe Son Hui, ashimangira ko yishimiye urwego rw’umubano uri hagati ya Moscou na Pyongyang. Yanashimiye ubuyobozi n’abaturage ba Koreya ya Ruguru ku nkunga bakomeje guha u Burusiya mu bikorwa bya gisirikare biri kubera muri Ukraine.

Ku ruhande rwe, Choe Son Hui yashyikirije Putin ubutumwa bwa Kim Jong Un, agaragaza ubushake bwa Perezida wa Koreya ya Ruguru bwo gukomeza guteza imbere no kwagura umubano w’ibihugu byombi.

Uru ruzinduko rwabaye mu gihe umubano wa Koreya ya Ruguru n’u Burusiya ukomeje gukomera. Mu myaka ishize, Kim Jong Un yahuye na Putin inshuro nyinshi, zirimo inama zabaye mu 2019 no mu 2023, ndetse no muri Kamena 2024 ubwo Putin yasuraga Pyongyang bagashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo umutekano n’ubufatanye mu gutabarana.

Abasesenguzi bavuga ko Koreya ya Ruguru yakomeje gushyira imbere umubano n’u Burusiya, aho bivugwa ko yohereje abasirikare n’ibikoresho bya gisirikare mu rwego rwo gushyigikira Moscou mu ntambara ihanganyemo na Ukraine. Mu gusubiza, Pyongyang ishobora kuba yiteze ubufasha mu by’ubukungu, ikoranabuhanga ndetse no mu rwego rwa gisirikare.

Icyakora, uru ruzinduko rwabaye na none nyuma y’indi minsi mike abayobozi ba Koreya ya Ruguru bagiranye ibiganiro n’ab’u Bushinwa, ibintu byerekana ko Pyongyang ikomeje gushimangira umubano wayo n’ibihugu biyifatanyije mu guhangana n’igitutu cy’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.

Kuva ibiganiro hagati ya Kim Jong Un na Donald Trump byahagarara mu 2019, Koreya ya Ruguru yahagaritse ibiganiro bya dipolomasi n’Amerika ndetse na Koreya y’Epfo, ihitamo gushyira imbaraga mu mubano wayo n’u Burusiya n’u Bushinwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *