Hari igihe umuntu aba ageze ahantu, akumva amagambo cyangwa akabona ibintu maze akumva ko atari ubwa mbere abibonye, nubwo yaba azi neza ko atigeze ahagera cyangwa ngo ahure n’icyo kibazo mbere. Icyo cyiyumviro kizwi nka déjà vu, kikaba ari kimwe mu bintu bikomeje gutera amatsiko abahanga mu mitekerereze n’imikorere y’ubwonko.
Ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko hafi 70% by’abatuye Isi bavuga ko nibura rimwe mu buzima bwabo bigeze kugira iki cyiyumviro. Nubwo kimaze imyaka myinshi cyigwa, kugeza ubu nta gisobanuro kimwe gihuriweho n’abahanga, ahubwo hari theories zirenga 40 zigerageza gusobanura impamvu déjà vu ibaho.
Déjà vu ni iki?
Ijambo déjà vu rikomoka mu rurimi rw’Igifaransa, risobanura “byamaze kuboneka” cyangwa “already seen” mu Cyongereza.
Ryatangijwe n’umushakashatsi w’Umufaransa Émile Boirac, wakoresheje iri jambo asobanura uko umuntu ashobora kumva ibintu biri kuba asa n’uwigeze kubibona mbere.
Hari n’andi magambo afitanye isano na déjà vu, arimo:
- Déjà vécu – kumva warigeze kubamo cyangwa kunyuramo.
- Déjà senti – kumva warigeze gutekereza cyangwa kumva ikintu runaka.
- Déjà visité – kumva warigeze gusura ahantu runaka.
Siyansi ibisobanura ite?
Abahanga mu mikorere y’ubwonko bavuga ko déjà vu ishobora guterwa n’uburyo ubwonko butunganya amakuru.
By’umwihariko, agace k’ubwonko kitwa temporal lobe, gafite uruhare mu kubika no kugereranya ibyo umuntu yibuka n’ibyo ari kubona muri ako kanya.
Iyo aka gace kagize ikibazo gito mu gutandukanya amakuru mashya n’ayabitswe, umuntu ashobora kumva ibintu ari kubona byigeze kuba mbere, nyamara atari byo.
Ibi bishobora kuba ku muntu muzima kandi ntibisobanuye ko afite uburwayi.
Theory ya “Double Perception”

Hari indi nyigisho izwi nka Double Perception, ivuga ko umuntu ashobora kwakira amakuru inshuro ebyiri.
Ubwa mbere ayakira atabyitayeho cyane, bitewe n’uko ashobora kuba ahugiye mu bindi.
Nyuma y’ako kanya gato, yongeye kuyabona abyitayeho neza, ubwonko bugahita bumva ko ayo makuru ari ayo bwigeze kwakira mbere.
Ibyo bituma umuntu yumva ari ibintu bisanzwe yabonye cyangwa yabayemo.
Stress, umunaniro n’inzozi bishobora kubigiramo uruhare
Abahanga bavuga kandi ko stress, umunaniro ukabije ndetse no kudasinzira bihagije bishobora kongera amahirwe yo kugira déjà vu.
Hari n’abakeka ko rimwe na rimwe ishobora guterwa n’inzozi umuntu yigeze kurota ariko akazibagirwa, hanyuma ibintu bisa na zo bikaza kuba mu buzima busanzwe.
Icyakora, kugeza ubu nta bushakashatsi burabasha kubyemeza mu buryo budasubirwaho.
Hari abayiha ibisobanuro by’umwuka

Uretse ibisobanuro bya siyansi, hari abantu bemera ko déjà vu ishobora kuba ifitanye isano n’ibintu by’umwuka.
Bamwe bavuga ko ari uburyo Imana yereka umuntu ibigiye kuba, abandi bakavuga ko ifitanye isano n’ubuzima bwabanje cyangwa roho.
Icyakora, ibi nta gihamya ya siyansi irabishyigikira, kandi bikomeza kuba ibitekerezo bishingiye ku myemerere y’abantu aho kuba ku bushakashatsi bwemejwe.
Nubwo déjà vu ikomeje kuba amayobera kuri siyansi, abahanga bahuriza ku kuba ari icyiyumviro gisanzwe gishobora kuba ku bantu benshi kandi akenshi kikaba kidafitanye isano n’uburwayi. Ubushakashatsi buracyakomeje kugira ngo hamenyekane neza impamvu nyamukuru itera iki cyiyumviro n’uburyo ubwonko bukibyara.










