Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, yatangaje ko hagati ya Nyakanga 2025 na Werurwe 2026, Abanyarwanda 289 bari baracurujwe mu bihugu bitandukanye bamaze gutahukanwa ku bufatanye bw’inzego za Leta n’abafatanyabikorwa.
Yabitangaje mu gihe u Rwanda rukomeje kongera ingamba zo kurwanya icuruzwa ry’abantu, by’umwihariko iryambukiranya imipaka.
Imibare yatangajwe igaragaza ko muri abo batahutse, 101 bakuwe muri Cambodia, 58 bakuwe muri Laos, 31 bakuwe muri Myanmar, mu gihe abandi 99 bakuwe muri Oman.
Dr. Ugirashebuja yavuze ko kurwanya icuruzwa ry’abantu bikomeje gushyirwa mu by’ibanze, hibandwa ku gukumira ibyaha mbere y’uko biba no gutabara ababa bamaze kugwa mu mutego w’abacuruzi b’abantu.
Ku rundi ruhande, Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka rwatangaje ko rwashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga bugamije gukumira icuruzwa ry’abantu ryambukiranya imipaka.
Uru rwego rwagaragaje ko ubwo buryo bwafashije mu gutabara Abanyarwanda 673 bari bagiye gucuruzwa mu mahanga mu mwaka ushize, mbere y’uko bava mu gihugu cyangwa bakagwa mu mutego w’ababashuka.
Inzego zibishinzwe zikomeje gusaba Abanyarwanda kwitondera abantu babizeza akazi cyangwa amahirwe y’ubuzima mu mahanga mu buryo budasobanutse, no kubanza kugenzura amakuru yose banyujijwe mu nzego zibifitiye ububasha mbere yo gufata icyemezo cyo kujya gukorera hanze y’u Rwanda.












