Uko kugenda n’amaguru bifasha umuntu guhorana akanyamuneza

Mu buzima bwa buri munsi, usanga abantu benshi baba bahugiye mu kazi, mu masomo n’izindi nshingano zitandukanye ku buryo bamwe bavuga ko batabona umwanya wo gukora siporo. Nyamara abaganga n’abashakashatsi mu by’ubuzima bagaragaza ko n’iminota mike yo kugenda n’amaguru ishobora kugira uruhare runini mu buzima bw’umuntu haba ku mubiri no mu mitekerereze.

Ubushakashatsi butandukanye bwerekana ko kugenda n’amaguru nibura iminota 12 ku munsi bishobora gufasha umuntu kugira akanyamuneza, kugabanya umunaniro wo mu mutwe no gufasha ubwonko gukora neza. Ni imwe muri siporo zoroshye buri wese ashobora gukora adakeneye ibikoresho bihenze cyangwa kujya muri gym.

Kugenda n’amaguru bifasha ubwonko gukora neza

Ishusho y’abantu bari kugenda n’amaguru.

Abahanga bavuga ko iyo umuntu agenda n’amaguru, ubwonko butangira gukora imisemburo ifasha umuntu kumva ameze neza no kugira ibyiyumvo byiza. Muri iyo misemburo harimo dopamine ndetse na endorphins ifasha kugabanya stress no kwiheba.

Iyo umuntu amaze igihe yicaye cyangwa afite ibitekerezo byinshi bimuremereye, gufata urugendo rugufi n’amaguru bishobora gutuma aruhuka mu mutwe ndetse akongera gutekereza neza. Ni yo mpamvu hari abantu bavuga ko nyuma yo kugenda iminota mike bumva bafite ituze ndetse bagatekereza ibisubizo by’ibibazo bari bafite.

Siporo yoroheje ifasha umutima n’amaraso

Kugenda n’amaguru bifasha umutima gutera neza ndetse amaraso agatembera mu mubiri uko bikwiye.

Abaganga bavuga ko umuntu ugenda buri munsi aba afite ibyago bike byo kurwara indwara z’umutima, umuvuduko ukabije w’amaraso ndetse n’indwara ziterwa no kudakora siporo.

Iyo umuntu agenda n’amaguru buri gihe, imitsi irakomera kandi umubiri ugakoresha neza ingufu. Binagabanya amahirwe yo kugira umubyibuho ukabije kuko umubiri uba uri gutwika ibinure.

Kugenda n’amaguru bishobora kugabanya agahinda n’umushiha

Igihe cyo kwiheba, irungu n’ihungabana ry’amarangamutima.

Mu bihe umuntu afite umunaniro, agahinda cyangwa ibibazo byinshi, akenshi abantu benshi bahitamo kwicara bareba filime cyangwa bakumva indirimbo. Nubwo ibyo bishobora gufasha mu buryo runaka, ubushakashatsi bwerekana ko kugenda n’amaguru bifasha cyane kuruhura ubwonko.

Hari n’abahanga bavuga ko umuntu uri mu bihe bikomeye nko guhomba, kwirukanwa ku kazi cyangwa guhura n’ibibazo by’umuryango, ashobora kugabanya uburemere bw’ayo marangamutima afata urugendo rugufi buri munsi.

Kugenda bituma umuntu ava mu mwuka mubi ndetse bikamufasha kongera kugira icyizere n’imbaraga zo gukomeza ibikorwa bye bya buri munsi.

Nta gihe kinini bisaba

Nubwo bamwe bavuga ko badafite umwanya wa siporo, iminota 12 gusa ku munsi irashoboka ku bantu benshi. Ushobora kugenda n’amaguru uvuye ku kazi, ukava mu modoka hasigaye intera nto cyangwa ukajya kugura ibintu hafi aho n’amaguru aho gukoresha moto cyangwa imodoka.

Abahanga mu buzima bavuga ko gukora ibi buri munsi bishobora kugenda bihindura ubuzima bw’umuntu buhoro buhoro, akagira imbaraga, akaryama neza ndetse akagira akanyamuneza gahoraho.

Siporo nk’umuti n’urukingo

Siporo muri rusange ifatwa nk’umuti ku ndwara nyinshi ndetse ikanaba uburyo bwo kwirinda ibibazo bitandukanye by’ubuzima. Kugenda n’amaguru biri mu buryo bworoshye bwo gukora siporo kandi budasaba amafaranga.

Abaganga bakomeza gushishikariza abantu kujya bagira umuco wo gukora siporo kuko ifasha mu kurinda indwara z’umutima, rubagimpande, indwara z’imitsi ndetse n’ibibazo byo kwiheba.

Itsinda ry’abantu bari muri Sport yoroheje.

Umwanditsi: CYIZA Theogene

Indi Nkuru Wasoma:

Amakosa 5 ugomba kwirinda mu gihe ukora ’sport’ yo kwiruka

Ibintu by’ingenzi wakora igihe wumva ufite umunaniro ukabije

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *