Wari Uzi ko Umugore Ashobora Kwihagarika Ahagaze? Menya Agakoresho Kabimufasha

Mu gihe ikoranabuhanga rikomeje gutanga ibisubizo ku bibazo bitandukanye abantu bahura na byo mu buzima bwa buri munsi, hari ibikoresho bishya bikomeje guhindura uburyo ibikorwa bisanzwe bikorwa. Kimwe muri byo ni Female Urination Device (FUD), agakoresho kagenewe gufasha abagore n’abakobwa kwihagarika bahagaze aho kwicara.

Nubwo aka gakoresho kataramenyekana cyane mu Rwanda, mu bihugu byinshi kamaze imyaka gakoreshwa n’abagore bakeneye koroherezwa mu bihe bitandukanye. Ibitekerezo byo kukakora byatangiye kwamamara cyane mu myaka ya 1990 na 2000, aho sosiyete yo mu Bwongereza yitwa Shewee yabaye imwe mu zatangiye kukamamaza ku rwego mpuzamahanga.

Female Urination Device gakozwe mu bikoresho bifite ubuziranenge, cyane cyane pulasitiki zikoreshwa no mu rwego rw’ubuvuzi, ku buryo zitekanye iyo zikoreshejwe neza kandi zigahora zisukuwe.

Aka gakoresho gafasha cyane abagore bafite ubumuga cyangwa uburwayi bubagora kwicara, abagore batwite cyane cyane abatwite inda nini cyangwa impanga, ndetse n’abakora ingendo ndende aho kubona ubwiherero biba bigoye.

Gakoreshwa kandi n’abakunda gutembera mu misozi (hiking), abakambitse, abakora ingendo zo mu mashyamba cyangwa ahantu hadatuwe, aho kubona ubwiherero biba bidashoboka. Mu birori binini birimo abantu benshi na ho gashobora kubafasha kwihagarika badategereje umurongo muremure w’ubwiherero.

Hari n’abagore bahitamo kugakoresha mu rwego rwo kwirinda gukoresha ubwiherero rusange budafite isuku ihagije. Nubwo kwicara ku cyicaro cy’ubwiherero ubwabyo atari bwo buryo busanzwe bwo kwanduriramo indwara z’imyanya y’ibanga, ubwiherero budafite isuku bushobora kongera ibyago byo guhura n’umwanda. Gukoresha aka gakoresho bishobora gutuma umuntu atagomba kwicara ku cyicaro cy’ubwiherero rusange.

Mu bihe by’umuvundo wo mu muhanda (traffic jam), aho umuntu adashobora kuva mu modoka ngo ajye gushaka ubwiherero, bamwe bavuga ko aka gakoresho kabafasha mu gihe cy’ubutabazi bwihuse, cyane cyane iyo bafite uburyo bwo gukusanyamo inkari bakazimena bageze ahabugenewe.

Abashaka kugakoresha bagirwa inama yo kwambara imyenda yoroshya imikoreshereze yako, nk’ipantaro ifungukira imbere, kugira ngo batagorwa no kwiyambura imyenda myinshi.

Mu gihe gakoreshwa, umuntu agashyira neza ku mubiri kugira ngo inkari zitameneka. Abagurisha utu dukoresho bakunze gutanga amabwiriza arambuye y’imikoreshereze kugira ngo umuntu abikore neza kandi mu mutekano.

Nyuma yo kugakoresha, ni ngombwa kugakaraba neza hakoreshejwe amazi meza n’isabune, hanyuma kakumishwa mbere yo kongera kugakoresha. Isuku ni ingenzi kugira ngo hirindwe kwiyongera kw’ibyago byo kwandura indwara zituruka ku mwanda.

Ibiciro by’utu dukoresho biratandukana bitewe n’uruganda rwadukoze n’ubwoko bwatwo. Ku masoko mpuzamahanga nka Amazon, dushobora kugura hagati ya 5 na 15 z’amadolari ya Amerika cyangwa arenga.

Kugeza ubu, Female Urination Device ntikaboneka ku buryo bworoshye ku isoko ry’u Rwanda. Abakeneye kukagura akenshi bifashisha imbuga mpuzamahanga zicururizwaho ibikoresho bitandukanye kugira ngo batumize mu mahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *