Polisi y’u Budage yatangaje ko drone yari yikoreye igisasu yabonetse ku Kibuga cy’Indege cya Leipzig/Halle, bituma inzego z’umutekano zihita zitabara kugira ngo zikumire icyateza impanuka.
Nk’uko Polisi ya Leta ya Saxony yabitangaje, iyo drone yabonetse mu ijoro ryo ku wa mbere mu gice cy’ikibuga gikoreshwa mu gutwara imizigo, bituma hifashishwa roboti yihariye mu gusuzuma icyo gikoresho.
Muri icyo gihe kandi, ikindi kintu kitaramenyekana cyagonganye n’indege itwara imizigo hafi y’icyo kibuga. Iyo ndege yageze ku Kibuga cy’Indege cya Hanover, basanga yangiritseho gato.
Mu mezi ashize, u Budage bwakunze kugaragaramo indege nto zitagira abapilote (drones) ziguruka mu buryo butemewe hejuru y’ibikorwa remezo bifite akamaro kanini, birimo ibirindiro bya gisirikare, ibibuga by’indege, aho bubikira ingufu, ibyambu n’ibigo by’ubwikorezi.
Kubera ibyo bikorwa, ibibuga by’indege byo mu Budage byashyizwe mu rwego rwo hejuru rwo kwitegura umutekano. Polisi y’Igihugu yatangaje ko hari impungenge z’uko zimwe muri izo drone zishobora kuba zoherezwa n’abakozi b’inzego z’ubutasi z’u Burusiya, nubwo ibyo bitaremezwa ku mugaragaro.
Umuvugizi wa Polisi yabwiye BBC ko drone yabonetse ku Kibuga cy’Indege cya Leipzig/Halle yari iri hafi y’indege zitwara imizigo zo mu bwoko bwa Antonov zikoreshwa na Ukraine.
Iyo drone yasuzumwe ku bufatanye bwa Polisi y’Igihugu n’abashinzwe gutegura no gukuraho ibisasu bifashishije roboti yabugenewe. Nyuma yaho, ishami rishinzwe gukuraho ibisasu ryakuyeho uburyo bwari kuyituritsa, bityo igisasu cyari kiyitwaje gishyirwa mu mutekano.
Ingendo z’indege zongeye gusubukurwa ku muhanda wo mu majyaruguru w’Ikibuga cy’Indege cya Leipzig/Halle saa 01:55 z’ijoro (23:55 GMT ku wa Kabiri). Icyakora, umuhanda wo mu majyepfo, ukoreshwa cyane n’ikigo cy’ubwikorezi DHL, uracyafunzwe mu rwego rwo gukomeza iperereza.
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri Leta ya Saxony, Armin Schuster, yavuze ko iki kibazo ari ikibangamiye cyane umutekano, ashimangira ko inzego zibishinzwe zikomeje kugikoraho iperereza.
Iki kibazo cyongeye kwibutsa ibyabaye muri Nyakanga 2024, ubwo ipaki yari igiye gupakirwa mu ndege ya DHL yafatiwe n’inkongi ku Kibuga cy’Indege cya Leipzig/Halle. Icyo cyabaye kimwe mu bikorwa byinshi byibasiye u Bwongereza n’ibindi bihugu byo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Abashinzwe iperereza bakeka ko ibyo byashoboraga kuba ari ibikorwa byo guhungabanya umutekano bifitanye isano n’u Burusiya, nubwo ibyo bitarigeze byemezwa ku mugaragaro.
Iperereza ryagaragaje ko izo paki zari zirimo ibisasu byakoraga hifashishijwe utwuma tw’igihe (electronic timers) twari twihishe mu musego ukora masaji.
Ku ruhande rwabwo, u Burusiya bwahakanye ibyo bushinjwa byose, buvuga ko butagize uruhare muri ibyo bikorwa.
Mu wundi muburiro w’umutekano, mu mwaka ushize umugore w’Umushinwa yakatiwe n’urukiko nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo guha amakuru ajyanye n’ingengabihe y’indege n’imigendekere y’imizigo ku Kibuga cy’Indege cya Leipzig/Halle umugabo wakoraga ubutasi ku nyungu z’u Bushinwa.





