Impamvu ubwonko bwibuka cyane abantu baguteye ibibazo kurusha abagukoreye ibyiza

Ese wigeze wibaza impamvu ushobora kwibagirwa vuba umuntu wakugiriye neza, ariko nyamara imyaka myinshi igashira ugitekereza umuntu wigeze kugukorera ikintu kibi cyangwa mukagirana amakimbirane?

Ubushakashatsi buheruka bwagaragaje ko atari nk’impanuka gutyo gusa, ahubwo ko ari uburyo busanzwe ubwonko bw’umuntu bukoramo.

Nk’uko Psychology Today ibitangaza, ubwonko bw’umuntu bwubaka “ikarita y’imibanire” ihora ivugururwa, igafasha gutandukanya inshuti, abo twizerana, abo duhanganye n’abashobora kutubera ikibazo. Ugasanga mu cyo twakita iyo karita, amakimbirane aba nk’ibimenyetso bikomeye ubwonko butajya bwibagirwa byoroshye.

Ubwonko bukunda kubika amakuru afasha umuntu kwirinda

Abashakashatsi bavuga ko intego nyamukuru y’ubwonko atari ugutuma umuntu yishima gusa, ahubwo ari ukurinda ubuzima bwe.

Ni yo mpamvu ibintu bishobora guteza ibyago, harimo abantu bagaragaje urwango, ubugambanyi cyangwa ubushyamirane, bibikwa n’ubwonko mu buryo burambye kurusha ibikubiye mu bihe by’amahoro.

Nk’uko mu bihe bya kera, kwibuka umuntu wari umwanzi cyangwa wari warigeze kugirira nabi undi byafashaga abantu kwirinda kongera kugwa mu kaga. Icyakora n’ubwo imibereho y’iki gihe yahindutse, ubwonko buracyakoresha ubwo buryo.

Uko ubushakashatsi bwakozwe

Nk’uko Psychology Today ibisobanura, abashakashatsi bakurikiranye abanyeshuri 21 batari bazi inkuru ya filime y’uruhererekane Suits.

Babanje kubasuzuma babereka amafoto y’abakinnyi nyamukuru mbere yo kubereka filime. Nyuma yo kureba ibice bitandatu by’iyo filime, bongera gupimwa, basobanura uko babonaga imibanire y’abakinnyi.

Icyatangaje abashakashatsi ni uko ubwonko bwari bwarubatse ishusho isobanutse y’abafitanye amakimbirane kurusha abafitanye ubucuti.

Inkuru n’amafilime byigisha ubwonko

Iyo umuntu arebye filime, asoma igitabo cyangwa yumvise inkuru, ubwonko bushobora kubika ayo makuru nk’aho ari ubuzima nyabwo.

Ni yo mpamvu abantu bakunda inkuru zirimo ubugambanyi, amakimbirane n’ubwiyunge, kuko zifasha ubwonko kwitoza gusobanukirwa imyitwarire y’abantu.

Kuki amakimbirane yibukwa kurusha amahoro?

Abahanga bavuga ko amakimbirane atuma ubwonko bukoresha imbaraga nyinshi mu gusesengura ibyabaye.

Ubwonko bugerageza kumenya impamvu byabaye, uwo bwagombye kwizera, uwo bwakwirinda n’icyakorwa kugira ngo bitazongera kubaho.Ibyo bituma ayo makuru abikwa igihe kirekire.

Ibikorwa byiza na byo biribukwa, ariko akenshi ntibisaba ubwonko gukora isesengura rikomeye nk’iryo bukora mu gihe cy’amakimbirane.

Hari n’ingaruka mbi

Nubwo ubu buryo bufasha umuntu kwirinda ibyago, bushobora no gutuma agira inzika cyangwa akomeza kubonamo abandi abanzi n’ubwo ibintu byaba byararangiye cyangwa byarahindutse.

Nk’uko Psychology Today ibisobanura, ubwonko bushobora gukomeza guhuza amakuru mashya n’amakimbirane ya kera, bigatuma umuntu atabasha kubabarira cyangwa kongera kugirira icyizere abandi.

Ni yo mpamvu impuguke mu mitekerereze zishishikariza abantu gukemura amakimbirane, kuganira no kubabarira aho bishoboka, kugira ngo ubwonko butazakomeza kubika amateka mabi gusa.

Isomo rikubiye muri ubu bushakashatsi

Ubushakashatsi bwerekana ko ubwonko bw’umuntu bwubakiye ku kurinda ubuzima, ari na yo mpamvu bwibuka cyane abantu cyangwa ibintu bishobora guteza ibyago.

Ariko kandi, kuba ubwonko bukunda kwibuka amakimbirane kurusha ubucuti ntibivuze ko umuntu agomba kubaho yibanda ku banzi. Ahubwo ni ugusobanukirwa uburyo ubwonko bukora, kugira ngo umuntu yige kugenzura amarangamutima ye no kutareka amateka mabi akomeza kuyobora ubuzima bwe.

Ubushakashatsi bwerekana impamvu ubwonko bwibuka cyane abanzi n’amakimbirane kurusha inshuti.

Src: Psychology Today.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *