Rayon Sports yageze ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2026Rayon Sports yanditse amateka mashya yo kugera ku mukino wa nyuma w’Irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026 nyuma yo gutsinda Jamus FC yo muri Sudani y’Epfo ibitego 3-1, mu mukino wa ½ wabereye kuri Kigali Pelé Stadium. Uyu musaruro wahesheje Gikundiro itike yo guhatanira igikombe cy’iri rushanwa rihuza amakipe akomeye yo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati.
Rayon Sports yakinnye umukino mwiza wiganjemo ubusatirizi ndetse ikoresha neza amahirwe yabonye imbere y’izamu, ihesha ibyishimo abafana bayo benshi bari baje kuyishyigikira. Jamus FC yagerageje kwishyura, ariko ntibyabasha kuyikiza gusezererwa.
Mu mukino wa nyuma uteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 7 Kanama 2026, Rayon Sports izacakirana na Gor Mahia FC yo muri Kenya, yasezereye Al Hilal SC mu wundi mukino wa ½. Biteganyijwe ko uzaba ari umukino ukomeye uzagaragaza ugomba kwegukana igikombe cya CECAFA Kagame Cup 2026.










