Restaurant yatunguye benshi nyuma yo gutangira kwakira abakiliya basangira bambaye ubusa

Restaurant Class Soiree Steakhouse iherereye mu mujyi wa Hollywood, muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangije gahunda idasanzwe yemerera abakiliya kuyisohokeramo bagasangira bambaye ubusa. Ni igikorwa ubuyobozi bw’iyi restaurant buvuga ko kigamije guha abakiliya uburambe budasanzwe no kubafasha kwisanzura igihe bari gusangira.

Iyi gahunda yatangiye gukurikizwa aho buri wa Mbere wa mbere wa buri kwezi hategurwa umugoroba wihariye, abakiliya baba babyifuza bakemererwa gusangira nta myambaro bambaye. Nubwo ari igikorwa gitangaje kuri benshi, ubuyobozi bwa restaurant buvuga ko cyateguwe mu buryo bwubahiriza amategeko ndetse no kurinda ubuzima bwite bw’abacyitabira.

Umuyobozi wa Class Soiree Steakhouse, Maurad Ali, yavuze ko iki gitekerezo cyakiriwe neza n’abaturage bo muri ako gace. Yagaragaje ko ku munsi wa mbere iki gikorwa cyabereyeho, abantu bagera kuri 20 baryitabiriye, ibintu agaragaza nk’ikimenyetso cy’uko hari abakiliya bashishikajwe no kugerageza ubundi buryo bwo gusohoka no kwidagadura.

Ati: “Twashakaga gutanga uburambe butandukanye n’ubwo abantu basanzwe bamenyereye muri restaurant. Intego ni uko abakiliya baza bakisanzura kandi bakagira ibihe byiza.”

Kwitabira uyu mugoroba bisaba kwishyura amafaranga yihariye. Umugabo asabwa kwishyura Amayero 216, umugore akishyura Amayero 130, mu gihe abashakanye bishyura Amayero 260, igiciro ubuyobozi buvuga ko cyashyizweho hagamijwe korohereza ababana.

Mu rwego rwo gutuma abitabira bumva bafite umutekano n’icyizere, ubuyobozi bwa restaurant bwatangaje ko abakozi bose bahawe amahugurwa yihariye yo kwakira abakiliya muri ubu buryo budasanzwe.

Tashaeba Hart, ushinzwe kwakira abakiliya muri iyi restaurant, yavuze ko intego atari ugutungura abantu gusa, ahubwo ari ukubafasha kwakirwa neza no kumva bisanzuye.

Yagize ati: “Turashaka ko buri wese uza hano yumva afite umutekano, yubashywe kandi akabona serivisi nziza nk’iyo ahabwa mu bindi bihe bisanzwe.”

Abitabira iki gikorwa bahabwa icyumba cyihariye cyo kwiyamburiramo mbere yo kwinjira aho basangira. Ibi bikorwa mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bwite bwabo no gutuma buri wese agira umwanya uhagije wo kwitegura.

Nubwo abakiliya baba batambaye imyenda, abakozi ba restaurant, abatetsi n’abatanga serivisi bo bakomeza kwambara imyambaro isanzwe mu gihe cyose bari mu kazi.

Mu rwego rwo kurinda ubuzima bwite bw’abitabira, ubuyobozi bwashyizeho ibirahure byijimye ku madirishya ya restaurant kugira ngo abantu bari hanze batabona ibibera imbere. Hanashyizweho amabwiriza abuza gufata amafoto cyangwa amashusho mu rwego rwo kubungabunga ibanga ry’abakiliya.

Televiziyo yo muri ako gace, Local 10, yatangaje ko yabajije inzego z’ibanze ku bijyanye n’iyi gahunda, zisobanura ko nta tegeko iri kunyuranya na ryo kuko iki gikorwa gikorerwa ahantu hihariye kandi hubahirizwa ibisabwa n’amategeko.

Nubwo hari ababona iyi gahunda nk’idasanzwe cyangwa itamenyerewe, ubuyobozi bwa Class Soiree Steakhouse buvuga ko buzayikomeza bitewe n’uburyo iri kwakirwa n’abakiliya. Buvuga ko intego ari ugukomeza gutanga serivisi zitandukanye kandi zikurura abantu bashaka ubundi burambe mu myidagaduro no gusohokera muri restaurant.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *