ADEPR yatangiye gufasha ingo zibana zitarasezeranye

ADEPR Paruwasi ya Remera yatangiye gahunda yo gufasha imiryango yabanaga itarasezeranye, mu rwego rwo kubafasha gushyira ingo zabo ku murongo w’amategeko n’uw’ukwemera no gukumira amakimbirane ashobora kuzisenya.

Ibi byatangijwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 22 Kanama 2026, ubwo Paruwasi ya Remera mu Karere ka Gasabo yakiraga umuhango wo gusezeranya imiryango 196 yari isanzwe ibana idafite isezerano.

Muri iyo miryango, 96 yasezeranye imbere y’amategeko, mu gihe abandi basezeranye imbere y’Imana, nyuma yo gufashwa na ADEPR Paruwasi ya Remera kubona uburyo bwo gukora imihango y’ubukwe.

Nk’uko tubikesha Igihe, Umushumba Mukuru wa ADEPR mu Rwanda, Pasiteri Ndayizeye Isaie, yavuze ko gufasha imiryango ari kimwe mu byihutirwa kuko umuryango ufite uruhare rukomeye mu iterambere ry’abantu n’igihugu.

Ati: “Umuryango ni ishingiro ry’iterambere yaba ku gihugu no ku itorero. Ibyo dushaka byose ni bishingira. Imiryango iri kugenda yangirika, ni yo mpamvu natwe twafashe intego yo guhindura abantu mu buryo bwuzuye.”

Pasiteri Ndayizeye yavuze ko imwe mu mpamvu y’iki gikorwa ari ugufasha ingo kubaka umubano uhamye no kugabanya ibibazo bishobora guterwa no kubana hatabayeho isezerano.

Ati: “Iyo imiryango ibanye itarasezenye bituma nta cyizere igirana, abana nta hazaza baba bafite. Iki gikorwa rero ni imwe mu ntambwe zo kubafasha kwita ku ngo zabo no kubana neza.”

Bamwe mu miryango yafashijwe bari bamaze imyaka myinshi babana ariko batarabona ubushobozi cyangwa uburyo bwo gukora ubukwe.

Mu basezeranye harimo Mudenge Hamisi na Mujawayezu Vestine, bari bamaze imyaka 34 babana. Mudenge yavuze ko bari baragerageje gukora ubukwe inshuro nyinshi ariko bikanga.

Ati: “Ntabwo nabona uko mbivuga kuko ni ibyishimo bidasanzwe, kuko twateganyije kenshi kubikora ariko bikanga. Twabanye kuva mu 1992, uri kumva ko igihe gishize ari kinini, byari ngombwa ko natwe tubana byemewe n’amategeko.”

Ku bwe, kubona ubufasha bwa ADEPR byatumye bagera ku ntego bari bamaze igihe bategereje.

Iri torero rivuga ko igikorwa cyo gufasha imiryango gusezerana ari kimwe mu bikorwa bigamije gukomeza ingo no kubafasha kumenya inshingano bafite nk’abashakanye.

Pasiteri Ndayizeye kandi yagaragaje ko umuryango udakwiye gufatwa nk’ikibazo cy’abawugize gusa, ahubwo ko ukwiye kwitabwaho n’abawugize, itorero ndetse n’igihugu.

Iki gikorwa cyabaye mu gihe ikibazo cy’ubutane gikomeje kugarukwaho mu Rwanda. Mu mezi atandatu ya mbere ya 2026, inkiko zo mu Rwanda zakiriye imanza 3.620 zisaba ubutane bwa burundu.

Mu gufasha imiryango yari imaze igihe ibana itarasezeranye, ADEPR Remera yagaragaje ko gukomeza urugo bitangirira no ku gufata ingamba zo kurushyira ku murongo w’amategeko, inshingano n’indangagaciro z’abashakanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *