Umukozi w’Imana akaba n’umwanditsi w’ibitabo, Umuhoza Barbara, yavuze ko imwe mu mpamvu zishobora gutuma ingo zisenyuka ari ibibazo biba byaragaragaye mu gihe cyo kurambagizanya, ariko bikirengagizwa, bikaza gukomera nyuma yo gushakana.
Umuhoza, uzwi cyane mu bijyanye no gusemura mu Itorero Zion Temple Celebration Center, yabigarutseho mu kiganiro IGIHE Sports Club, aho yagarukaga ku mpamvu zitandukanye zishobora gutuma abantu bakora gatanya ndetse n’uburyo umuntu yakomeza ubuzima nyuma yo gutandukana.
Yagaragaje ko mbere yo gushakana ari ngombwa ko abagiye kubana bamenyana byimbitse, buri wese akerekana uwo ari we mu buzima busanzwe, aho kwiyerekana mu isura itandukanye n’ukuri kugira ngo yemerwe n’uwo bakundana.
Ati: “Iyo ubajije abakoze gatanya niba icyo bapfuye haricyo yari yarabonye mbere, akubwira ko hari akantu yabonye kera akirengagiza bageze mu rugo kiba ikintu kinini.”
Umuhoza ashingira kuri ibi akavuga ko ibyo abantu bashobora kubona nk’ibibazo bito mu gihe cyo kurambagizanya bishobora gukura igihe abagiye gushakana batabiganiriyeho cyangwa ngo babishakire umuti mbere yo kwinjira mu rugo.
Kurambagiza ni igihe cyo kumenyana
Umuhoza avuga ko igihe cyo kurambagizanya ntigikwiye kuba icyo kwerekana gusa uruhande rwiza rw’umuntu, ahubwo gikwiye gukoreshwa mu kumenya imico, imyitwarire, intege nke n’indangagaciro by’uwo umuntu ateganya kubana na we.
Yavuze ko umuntu akwiye kwiyereka uwo bateganya kubana uko ari, kugira ngo undi abone uko amwakira cyangwa akagira umwanzuro wo kutamwakira mbere y’uko bashakana.
Umuhoza, na we wanyuze muri gatanya mu myaka ishize, yavuze ko nubwo gutandukana ari ibihe bikomeye, umuntu ashobora gukomeza ubuzima no kongera kwiyubaka.
Yagaragaje ko igihe cya Covid-19 na Guma mu Rugo byamuhaye umwanya wo guhangana n’ibyo yari arimo no gutekereza ku buzima bwe, aho kuba igihe cyari kumushegesha kurushaho.
Ati: “Guma mu rugo njye yampaye umwanya wanjye bwite wo kubana n’icyo kintu.”
Muri icyo gihe, yatangiye no kwandika igitabo cye cya mbere yise Shaped, avuga ko kwandika byamufashije gusohora mu mutima ibyo yari arimo.
Ati: “Turi kubinyuramo nanditse igitabo cyanjye cya mbere, ‘Shaped’.”
Yasabye kutirengagiza ibibazo bigaragara mbere y’ubukwe
Mu butumwa bwe, Umuhoza ashimangira ko abitegura gushakana bakwiye kwitondera ibimenyetso by’ibibazo bigaragara mu gihe cyo kurambagizanya, aho kubifata nk’ibintu bito bizikemurira nyuma y’ubukwe.
Kuri we, ikibazo cyirengagijwe mbere yo gushakana gishobora gukura kikaba intandaro y’amakimbirane akomeye mu rugo.
Ni muri urwo rwego asaba abitegura kubaka ingo kwirinda kwihutira gufata icyemezo cyo gushakana batabanje kumenyana bihagije, kandi bakagira umuco wo kuganira ku bibazo bishobora kugira ingaruka ku buzima bwabo bw’ahazaza.










