Umunyamerika Michael Phillips w’imyaka 38, wo muri Leta ya North Carolina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yakozweho ubuvuzi bugamije kongera ingano n’umubyimba w’igitsina cye, nyuma y’imyaka myinshi ahanganye n’ikibazo cy’igitsina gito cyane.
Amakuru dukesha IGIHE avuga ko Phillips afite igitsina kireshya na santimetero 0,9652, ni ukuvuga hafi santimetero imwe. Abaganga bagishyira mu cyiciro cy’ibyitwa micropenis, izina rikoreshwa mu buvuzi ku gitsina gito cyane ugereranyije n’ingano isanzwe.
Ubwo buvuzi bwamaze hafi amasaha atatu, aho abaganga bakoresheje umuti wuzuza uruhu uzwi nka dermal filler, ugamije kongera umubyimba w’igitsina.
Phillips yavuze ko ubuvuzi bwagenze neza, nubwo atarahita abona neza impinduka zabwo. Yavuze ko azategereza hafi icyumweru kugira ngo kubyimba guterwa n’ubwo buvuzi kugabanuke, abe ari bwo ashobora kumenya neza uko ingano n’umubyimba byahindutse.
Ikibazo cyari kimubangamiye cyane mbere y’ubuvuzi si ukuba igitsina cye ari gito gusa. Yavuze ko rimwe na rimwe cyashoboraga gusubira imbere mu mubiri, bikamugora no kwihagarika.
Nyuma y’ubuvuzi, Phillips yavuze ko igitsina cye gisigaye hanze kandi ko ashobora kwihagarika nta kibazo. Ibi ni byo yavuze ko yari ashyize imbere kurusha kuba igitsina cye cyaba kinini.
Kugira ngo abone amafaranga yo kwishyura ubu buvuzi, Phillips yakusanyije amadolari 4.000 binyuze kuri GoFundMe. Aya mafaranga yamufashije kwishyura ubuvuzi yari akeneye kugira ngo agerageze gukemura iki kibazo cyari kimaze igihe kimubangamiye.
Biteganyijwe ko nyuma y’amezi atandatu azongera gusubira kwa muganga kugira ngo harebwe uko ubuvuzi bwamugiriye akamaro. Muri icyo gihe, ashobora kongera guterwa umuti wuzuza uruhu mu rwego rwo gukomeza cyangwa kongera impinduka zabonetse, bitewe n’isuzuma ry’abaganga.
Inkuru ya Phillips ikomeje gukurura abantu benshi kubera uburemere bw’ikibazo yahuye na cyo ndetse n’uburyo yashatse ubufasha bw’abaganga kugira ngo abashe kugira ubuzima busanzwe. Kuri we, icy’ingenzi ntabwo ari ukugira igitsina kinini gusa, ahubwo ni ukubasha gukora ibikorwa by’ibanze nko kwihagarika nta mbogamizi.











