Byamaze kuba impamo! Diamond na Zuchu bibarutse, Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Diamond Platnumz, n’umugore we Zuchu, bibarutse umwana wabo wa mbere, inkuru yakiriwe n’ibyishimo n’abakunzi babo bo hirya no hino muri Afurika.
Amakuru y’ivuka ry’uyu mwana yaje nyuma y’iminsi havugwa ko Zuchu atwite, nubwo bombi batigeze bagira byinshi babivugaho mu ruhame. Kuri ubu, abakunzi babo bakomeje kubifuriza ubuzima bwiza ndetse banabashimira ku ntambwe nshya bateye mu buzima bw’urugo.
Urukundo rwa Diamond na Zuchu rwatangiye kuvugwa cyane mu mpera za 2021, mbere y’uko barwemeza ku mugaragaro mu Ugushyingo 2022. Mu Kamena 2025, Diamond yamusabye anakwa, nyuma bakora ubukwe mu ibanga, ibintu byashimishije abafana babo benshi.
Uyu ni umwana wa mbere wa Zuchu, mu gihe kuri Diamond Platnumz abaye uwa gatanu. Asanganywe abandi bana bane barimo babiri yabyaranye na Zari The Boss Lady, umwe yabyaranye na Tanasha Donna n’undi yabyaranye na Hamisa Mobetto.
Nubwo amakuru y’ivuka ry’uyu mwana yakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, kugeza ubu abo bombi ntibaragira byinshi batangaza.










