Hari igihe umuntu ashobora kwisanga hagati y’abantu babiri bamukunda kandi na we akumva abafitiye amarangamutima. Icyo gihe guhitamo umwe bishobora kuba ikibazo gikomeye, cyane cyane iyo buri wese afite ibyo umukundira n’ibimushimisha.
Ariko gukomeza gutera icyizere abantu babiri icyarimwe bishobora guteza urujijo n’akababaro. Ni yo mpamvu ari ngombwa gufata umwanya, ukareba neza uwo mushobora kubakana umubano mwiza kandi urambye.
1. Gisha inama umuntu wizeye
Iyo amarangamutima akurenze, umuntu wizeye ashobora kugufasha kubona ibintu mu buryo butandukanye n’uko wowe ubibona. Hitamo umuntu ugira ibanga, udafite inyungu mu mahitamo yawe kandi ushobora kukubwiza ukuri.
2. Tekereza ku hazaza, si ku byishimo by’ubu gusa
Ntukarebe gusa uwagushimisha uyu munsi. Ibaze uko ubuzima bwanyu bwaba bumeze mu myaka iri imbere. Ese mushobora gufatanya mu bihe bikomeye? Ese mufite indangagaciro zihuye? Ese ni umuntu wakwizera mu muryango no mu bihe by’amakuba?
3. Gereranya uko wiyumva kuri buri wese
Hari igihe abantu babiri bashobora kuba beza, ariko amarangamutima yawe kuri buri wese ntabe angana. Reba uwo wumva utuje iyo muri kumwe, uwo ushobora kuganiriza ibibazo byawe ndetse n’uwo ubona utari kumwe kubera irari cyangwa kwishimisha gusa.
4. Reba uko bakubona n’uko bakubaha
Urukundo nyarwo nt rushingira ku magambo gusa. Reba ibikorwa. Ni nde wubaha ibitekerezo byawe? Ni nde ugushyigikira mu ntego zawe? Ni nde wumva ko agufata nk’umuntu ufite agaciro aho kugufata nk’umuntu agomba kumugandukira?
5. Reba intege nke za buri wese
Nta muntu utagira amakosa. Ahubwo reba niba intege nke z’umuntu ushaka guhitamo ari izo ushobora kwihanganira cyangwa niba zishobora kuzahinduka ikibazo gikomeye mu gihe kiri imbere.
6. Reba niba indangagaciro zanyu zihuye
Amafaranga, umuryango, ubudahemuka, imikorere, imyemerere n’imitekerereze ku buzima bishobora kugira uruhare rukomeye mu kubaka umubano urambye. Kuba mukundana ntibihagije niba mutareba ahazaza mu buryo busa.
7. Ntugahitamo kubera igitutu
Ntugahitamo umuntu kubera ko agusaba cyane, kubera gutinya kumubabaza cyangwa kubera ko abandi bamubona nk’uwagukwiriye. Icyemezo cya nyuma kigomba kuva ku byo wowe ubona kandi wumva nyuma yo gutekereza neza.
8. Wubahe uwo utahisemo
Umaze gufata icyemezo, irinde gukomeza guha undi muntu icyizere cy’urukundo utagifite. Kuba inyangamugayo bishobora kubabaza mu gihe gito, ariko ni byiza kuruta gukomeza kubeshya abantu babiri no kuzababaza kurushaho
Guhitamo umuntu mukundana si ugushaka gusa ufite amagambo meza cyangwa ugushimisha cyane muri ako kanya. Ni ugutekereza ku muntu ushobora kubana na we mu bihe byiza n’ibibi, ukamwizera, akakubaha kandi mukagira icyerekezo gihuje. Iyo amarangamutima abaye menshi, umutima ushobora kukwereka uwo ukunda, ariko gutekereza neza bikagufasha kumenya uwo ushobora kubakana na we ubuzima.











