Rusizi: Umusaza w’imyaka 61 yasanzwe mu bwiherero bw’ishuri yapfuye

Umusaza witwa Nsengumuremyi Modeste, wari ufite imyaka 61, yasanzwe mu bwiherero bw’Ishuri rya Nyakabwende, mu Murenge wa Nyakabuye, Akarere ka Rusizi yapfuye.

Umurambo we wabonetse ku wa Kane tariki ya 17 Nzeri 2026, ahagana saa munani z’amanywa.

Nsengumuremyi yari asanzwe atuye mu Mudugudu wa Ruguti, Akagari ka Kamanu, kandi amakuru avuga ko yari amaze iminsi itatu yarabuze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye, Kamali Kimonyo, yemeje iby’aya makuru, avuga ko umurambo wavumbuwe n’umunyeshuri w’ishuri rya Nyakabwende wari ugiye gukoresha ubwiherero bw’ishuri bwari busanzwe bukoreshwa. Uwo munyeshuri yahasanze umurambo uri mu mwobo w’ubwiherero.

Kamali Kimonyo yavuze ko kugeza ubu hataramenyekana icyaba cyateye urupfu rw’uyu musaza.

“Amakuru ni yo, twabimenye saa munani z’amanywa hari umwana ugiye mu bwiherero bwari busanzwe bukoreshwa, amubona mu mwobo hasi. Icyamwishe ntabwo kiramenyekana.”

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rwa Nsengumuremyi Modeste. Umurambo we wajyanywe ku Bitaro bya Mibilizi kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyakabuye bwibukije abaturage gutanga amakuru ku gihe, cyane cyane igihe hari umuntu wabuze cyangwa habonetse ibintu biteye amakenga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *