Tariki 20 Mata 1994, ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari irimbanyije mu bice byose by’Igihugu, ni bwo Captain Ildephonse Nizeyimana, wari ushinzwe Ubutasi mu Kigo cya Gisirikare cya ESO [École des Sous-Officiers], yatanze itegeko ryo kwica Umwamikazi Rosalie Gicanda.
Kuri ubu hashize imyaka 31, Umwamikazi Rosalie Gicanda, yishwe azize Jenoside yakorewe Abatutsi, aho buri tariki 20 Mata, haba igikorwa cyo kumwibuka.
Ababanye na we, abamuzi ndetse n’abagendaga mu rugo rw’Umwami, bahamya ko yari mwiza imbere n’inyuma, yakundaga Imana agakunda n’umugabo we Umwami Mutara III Rudahigwa.
Umwamikazi Gicanda yari yarashakanye n’Umwami Mutara III Rudahigwa wabatijwe Charles Léon Pierre, babanye imyaka 17 kugeza Umwami Rudahigwa atanze ku wa 25 Nyakanga 1959, aguye i Bujumbura.
Umwamikazi Rosalie Gicanda yabaye aho, ariko ubwo u Rwanda rwabonaga ubwigenge, rukagira ubutegetsi bwa Repubulika, yatangiye gucunaguzwa.
Mu 1961, uwari Perezida Kayibanda Grégoire yamwirukanye mu Rukari i Nyanza, maze ajya gutura muri Astrida, ubu ni mu Karere ka Huye.
Abazi Umwamikazi Gicanda bemeza ko yakundaga u Rwanda cyane, biri no mu byatumye yanga kuruhunga ubwo Abatutsi bameneshwaga mu 1959, abandi bakicwa.
Barimo umusaza Uwariraye Martin, utuye mu Mujyi wa Huye, wabwiye RBA ko we n’abandi basore bakundaga gutaramira mu rugo rw’Umwamikazi Gicanda.
Ubwo yajyaga kuba i Butare, Umwamikazi Gicanda yabayeho mu buzima bworoheje aho yabanaga n’umubyeyi we, nyina umubyara, ndetse n’abandi bagore bake bamufashaga mu mirimo itandukanye.
Mukangwije Thérèse yavuze ko yajyanaga n’Umwamikazi Gicanda mu modoka bakajya gusenga kuri Cathedral ya Butare.
Yavuze ko uwasuraga Umwamikazi Gicanda, iwe mu rugo bamwakirizaga amata.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Umwamikazi Gicanda yari afite imyaka 66 y’amavuko.
Yasabye uwitwaga Joseph Kanyabashi wari Burugumesitiri wa Komini Ngoma, kumurinda ariko arabyanga.
Tariki 20 Mata 1994, ahagana saa Tanu z’amanywa, abasirikare bayobowe na Lt Pierre Bizima binjiye mu rugo rw’Umwamikazi Gicanda bamufatana n’abandi bagore batandatu babanaga barabatwara bajya kubicira inyuma y’Inzu Ndangamurage y’u Rwanda.
Ni ibintu byakozwe ku mabwiriza yari yatanzwe na Capt Ildephonse Nizeyimana wari Umuyobozi ushinzwe Ubutasi mu Ishuri rya Gisirikare, ESO.
Umwamikazi Gicanda yari amaze imyaka 30 aba i Butare, aho yari atuye inzu iracyahari ndetse yatangiye kuvugururwa mu rwego rwo kubungabunga amateka.
Kuri ubu, Umwamikazi Gicanda aruhukiye i Mwima ya Nyanza ahatabarijwe Umwami Mutara III Rudahigwa na Kigeli V Ndahindurwa