Ku wa 8 Gicurasi 2025, Vatican yabaye ahantu h’amateka ubwo Abakardinali 133 bateraniye muri Chapelle ya Sistine batangazaga ko batoye Umushumba mushya wa Kiliziya Gatolika. Uwatoranyijwe ni Cardinal Robert Francis Prevost ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wahise afata izina rya Leon wa XIV.
Ibyo byatangajwe ku mugaragaro binyuze mu kimenyetso kizwi ku isi yose: umwotsi w’umweru waturutse hejuru ya Chapelle ya Sistine, werekana ko Abakardinali bamaze kwemeza uwujya ku ntebe ya Petero. Ibi byakurikiye ibyiciro bitanu by’itora byatangiye ku ya 7 Gicurasi, bikarangira ku ya 8 Gicurasi 2025, aho Prevost yabonye amajwi arenga 89, umubare ntarengwa wemeza itorwa rya Papa.
Nk’uko bisanzwe bigenda, Papa mushya mbere yo kwiyereka imbaga y’abakirisitu, yabanje kwinjira mu cyumba cyihariye hafi ya Chapelle ya Sistine cyitwa “Icyumba cy’Amarira”. Iki cyumba gito ariko gifite igisobanuro gikomeye, gituma Papa mushya abanza kuzirikana uburemere bw’inshingano ze. Ni ho yambikiwe imyambaro mishya iranga ubupapa: ikanzu yera, inkweto zitukura, furari n’ingofero – ibimenyetso by’ubucyozi, ubupfura n’umurage w’ukwemera kwa Kiliziya Gatolika. Imyambaro iba yateguwe mu bipimo bitandukanye, bitewe n’uko abadozi baba bataramenya uko Papa mushya angana.
Nyuma yo kuva muri icyo cyumba, Papa Leon wa XIV yerekeje ku ibaraza rya Bazilika ya Mutagatifu Petero. Nyuma y’umwanya muto, hatangajwe amagambo ategerejwe cyane muri Kiliziya: “Habemus Papam” – bisobanuye ngo “Dufite Papa”. Ni amagambo yatumye imbaga y’abakirisitu yari ku mbuga ya Bazilika ishyira ibyishimo mu ijwi, bishimira ko Umushumba mushya abonetse.
Ibi byabaye amateka akomeye, kuko Cardinal Prevost abaye Umunyamerika wa kabiri mu mateka ugizwe Papa, ibintu byishimiwe mu mfuruka zose z’Isi Gatolika.