Muri iki gihe isi yugarijwe n’indwara zitandukanye zirimo iz’umutima, diyabete n’umubyibuho ukabije, abahanga mu by’ubuzima bakomeje gushishikariza abantu kurya imbuto n’imboga kugira ngo babungabunge ubuzima bwabo. Mu mbuto zifite akamaro kanini harimo pome, urubuto rukungahaye kuri vitamini C, fibres na antioxidants bifasha umubiri gukora neza.
Ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko kurya pome buri gihe bishobora gufasha kugabanya cholesterol mbi, bityo bikarinda umuntu indwara z’umutima. Pome kandi ifasha igogora kubera fibres nyinshi ziyibamo, ikanongera abasirikare b’umubiri kubera vitamini C. Hari n’abahanga bavuga ko antioxidants ziboneka muri pome zifasha kurinda uturemangingo tw’umubiri kwangirika, bityo zikagabanya ibyago bya zimwe mu ndwara zikomeye zirimo kanseri.
Uretse ibyo, pome ifasha kugenzura ibiro kuko ituma umuntu yumva ahaze igihe kirekire, ikanagira uruhare mu gutuma uruhu rusa neza ndetse n’ubwonko bugakora neza. Abahanga mu mirire bavuga ko ari byiza kurya pome hamwe n’igishishwa cyayo kuko ari ho haba harimo fibres nyinshi.
Nubwo pome ifite akamaro gakomeye ku buzima, inzobere zigaragaza ko umuntu agomba no gukora imyitozo ngororamubiri, kunywa amazi ahagije no kwirinda ibintu byangiza ubuzima. Gukunda kurya pome rero ni imwe mu ntambwe nziza umuntu yafata mu kwirinda indwara no kugira ubuzima bwiza.











