Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva kuri uyu wa 20 Kamena 2025.
Gen Muhoozi amaze igihe kinini ateguza kugirira uruzinduko muri RDC, asobanura ko Perezida Félix Tshisekedi ari umuvandimwe we kandi ko amukunda cyane.
Mu mpera z’umwaka ushize, Gen Muhoozi yatangarije ati “Vuba nzasura mukuru wanjye (Perezida Tshisekedi) i Kinshasa. Ni ubwa mbere nzaba ngeze i Kinshasa mu myaka 22.”
Amakuru ava i Kinshasa avuga ko kuri uyu wa 20 Kamena 2025, ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Ndjili hagaragaye abasirikare benshi, ndetse ahuzwa n’uruzinduko rwa Gen Muhoozi.
Abashinzwe umutekano muri RDC bahamya ko Gen Muhoozi yagiye kuganira n’Abanye-Congo ku musaruro w’ibikorwa byahawe izina “Operation Shujaa” byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF.
Biteganyijwe ko ku wa 21 Kamena, Gen Muhoozi arasinyana amasezerano avuguruye ya Operation Shujaa, hamwe na mugenzi we uyobora ingabo za RDC, Lt Gen Jules Banza Mwilambwe.
Nk’uko Gen Muhoozi yabivuze mu bihe byashize, biteganyijwe ko ahura na Perezida Tshisekedi, gusa ibyo baganiraho ntabwo biramenyekana.
Ingabo za Uganda zifatanya n’iza RDC mu bikorwa byo kurwanya uyu mutwe ukorera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, kuva mu Ugushyingo 2021, hashingiwe ku masezerano ibihugu byombi byagiranye.
Gen Muhoozi ubwe ntacyo aratangaza ku ruzinduko rwe i Kinshasa, gusa ubwo yateguzaga ko azasura Perezida Tshisekedi, yari yavuze ko mu byo bateganya kuganira no ku buryo RDC yabona amahoro.