Inkuru zivuga ku mubano wa Yago na Mama Life [umukunzi akaba n’umugore wa Yago] zimaza iminsi zicicikana ku mbuga nkoranyambaga no mubitangazamakuru bitandukanye, benshi batekerezaga ko ari ibihuha bikunze kuba mu myidagaduro yo mu Rwanda ariko Umahanzi Yago abicishije kuri Channel ye ya YouTube “Yago Tv show” yashyize umucyo kuri aya makuru.
Dukurikije video ya Yago [Reba video yose] yatangaje ko nta kibi yakoreye Teta [Umugore we] dore ko ngo Teta yavuye mu rugo Yago yagiye mu kazi [Yamwoherereje message].
Yago yahise atangaza ko hari indwara zikunze kwibasira abagore bamaze iminsi babyaye, akaba akeka ko yaba ariyo wenda yatatse umugore we bigatuma amusiga. Ku munota wa 45:77 Yago yagize ati:
“Hari umuntu w’inshuti yange, ejo yanyoherereje uburwayi Abamama bagira iyo bamaze kubyara”
Akomeza avuga ko na we yigeze gusoma iby’ubwo burwayi, ati:
“Ariko nange ibyo nari narabisomye- Postpartum ni depression Abamama bose bagira iyo bakimara kubyara”
Reka turebe mu buryo bwimbitse ubu burwayi bwa postpartum bivugwa ko bwibasiye Mama Life wa Yago.
Nyuma yo kubyara, abagore bashobora guhura n’indwara zitandukanye bitewe n’impinduka z’imisemburo, umunaniro w’umubiri, ndetse n’impinduka z’amarangamutima. Izi ndwara zishobora kugira ingaruka ku buzima bw’umubiri cyangwa ubw’ubwonko kandi zigira ubukana butandukanye. Muri izo ndwara twe nka Gate of Wise twabahitiyemo indwara ya Postpartum, ikunze kwibasira ubuzima bwo mu mutwe bw’umugore umaze kubyara.
1. Agahinda gakabije kagaragara nyuma yo kubyara (Postpartum Depression – PPD)
Ibimenyetso: Kubabara umutima, kwiheba, kurira kenshi, gucika intege, kunanirwa no kwiyumva nabi.
Bigaragara ryari?
Akenshi bigaragara mu byumweru bike bya mbere nyuma yo kubyara, ariko bishobora no kwigaragaza kugeza hashize umwaka.
2. Impagarara nyuma yo kubyara (Postpartum Anxiety)
Ibimenyetso:
Guhangayika bikabije, gutekereza cyane, kudatuza, guterwa ubwoba butunguranye (panic attacks).
3. Kugira ihungabana rikabije nyuma yo kubyara (Postpartum Psychosis – ntirikunze kubaho ariko rirakabije)
Ibimenyetso:
Kuyoba, kubona ibintu bitabaho, kubura ubwenge, kugira ubwoba bukabije.
Akamaro ko kwihutira kwa muganga:
Ibi bisaba kwitabwaho byihuse n’abaganga kuko ari ikibazo gikomeye cyane.
4. Guhungabana nyuma y’ihungabana riturutse ku kubyara (Postpartum PTSD)
Impamvu:
Kubyara mu buryo butunguranye cyangwa buteye ubwoba, nk’ubutabazi bwihuse bwa Cesarian, kubura uburenganzira ku myanzuro, cyangwa ububabare bukabije.